Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
18/11/2025
in IMYIDAGADURO
0
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Bill Ruzima uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera ibyaha byo kunywa no gutunda urumogi, bivugwa ko yemera ko yanywaga iki kiyobyabwenge kuva muri 2022.

Ifungwa ry’uyu muhanzi ryamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi, dore ko yafashwe ku wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo afatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Bill Ruzima ubu ufungiye kuri sitayo ya RIB ya Kimihurura, yatawe muri yombi anasanganywe iki kiyobyabwenge cy’urumogi akurikiranyweho kunywa no gutunda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yemeza ifungwa ry’uyu muhanzi, yagize ati “arakekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.”

Amakuru avuga ko mu iperereza no mu ikusanyamakakuru, uyu muhanzi yemerereye inzego ko yanywaga iki kiyobyabwenge cy’urumogi kuva mu mwaka wa 2022.

Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba byumwihariko akaba azwiho guhogoza, nta gihe kinini aramara avuye kwiga ku Mugabane w’u Burayi, aho yari mu Budage yanakunze gukorera ibitaramo agaragara mu muco gakondo nyarwanda, ibintu byakundwaga n’Abanyaburayi.

Uyu muhanzi utawe muri yombi yemera ko yanyoye urumogi, aje nyuma y’imyaka ibiri undi muhanzi ariko we w’imideri Moses Turahirwa na we abyemereye Urukiko, ubwo muri 2023 uwo na we yari akurikiranyweho iki cyaha, yemeye ko yanyoye icyo kiyobyabwenge, ariko ko yakinywereye mu Butaliyani aho na we yavugaga ko yari yaragiye kwiga.

Uyu Moses Turahirwa wari wafunguwe by’agateganyo muri Kamena n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yongeye gutabwa muri yombi muri Mata uyu mwaka, na bwo akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi.

Bill Ruzima ni umuhanzi uzwiho ubuhanga bwihariye
Ubwo yatabwaga muri yombi
Ikiyobyabwenge cy’urumogi yafatanywe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 7 =

Previous Post

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Next Post

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

Related Posts

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

by radiotv10
18/11/2025
0

Mu myaka yshize, imyambarire no kwiyitaho byari iby’abakobwa n’abagore. Abasore n’abagabo benshi bumvaga ibyo guhitamo imyenda myiza no kwisiga amavuta...

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien n’umukunzi we bari...

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

IZIHERUKA

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo
SIPORO

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

18/11/2025
Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

18/11/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.