Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

radiotv10by radiotv10
18/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya Uwiteka, Ishimwe Vestine ashyize hanze ubutumwa bamwe bakabufata nk’ubuca amarenga ko ishyamba atari ryeru mu rugo rwe, hari amakuru avuga ko ari amayeri yo gukangura abantu kuko uyu muririmbyi n’umuvandimwe we bagiye gushyira hanze indirimbo nshya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko urugo rwa Vestine rwaba rurimo ibibazo kubera ubutumwa uyu muririmbyikazi yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ahanyuzwa ubutumwa buzwi nka Story, ariko akabusiba butamazeho igihe bwagombaga kumara.

Muri ubu butumwa, uyu muririmbyikazi, yagize ati “Ndabizi nafashe umwanzuro mubi mu buzima bwanjye, ariko ntacyo bitwaye. Imana yemera ibintu byinshi kuba kugira ngo bitwigishe. Maze kwiga byinshi.”

Yongeye ati “Ntawundi mugabo uzongera kumbeshya agamije kunyangiriza ubuzima. Undi mugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we ndetse na buri kimwe cyose kuri we. Ntawuzongera kunkoresha mu nyungu ze bwite.”

Ibi byatumye benshi batangira gukeka ko urugo rwa Vestine rwaba ruri ku manga, ku buryo yaba agiye gutandukana n’umugabo we, gusa isesengura rya bamwe rivuga ko atari ukuri, ahubwo ko byaba ari agatwiko [mu mvugo igezweho mu rubyiruko] kuko uyu muhanzikazi na murumuna we Dorcas basanzwe baririmbana, bagiye gushyira hanze igihangano gishya.

Ni bumwe mu buryo bukoreshwa na bamwe mu bahanzi Nyarwanda, iyo bitegura gushyira hanze indirimbo, bagahimba amakuru avugisha benshi, bakabitaho cyane, ubundi mu gihe abantu bakiri kubitaho, bagahita basohora icyo gihangano.

Bivugwa ko aba bahanzi ubu bari muri Canada, bagiye gushyira hanze indirimbo bise ‘Usisite’ nk’uko biherutse kwemezwa na Irene Murindahabi usanzwe abareberera inyungu.

M. Irene avuga ku by’iyi ndirimbo y’aba bahanzi, yagize ati “Si bimwe byo gutwika iyo ndirimbo ni nziza.”

Amakuru avuga ko ntakibazo kiri mu rugo rwa Vestine n’Umugabo we n’Umunya- Burkina Faso, Idrissa Jean Luc Ouedraogo bakoze ubukwe mu ntangiro za Nyakanga uyu mwaka.

Umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, avuga ko akurikije ibyo asanzwe amenyereye mu bucuruzi bw’umuziki, na buriya butumwa bwanditswe na Vestine buri mu murongo wo gushyushya abantu mu mutwe kugira ngo iki gihangano cyabo benda gushyira hanze, kize gisamirwa hejuru na benshi dore ko aba bahanzikazi basanzwe bafite abakunzi benshi.

Uyu Munyamakuru kandi ashingira ku kuba umuryango w’aba bombi usanzwe ushingiye ku ijambo ry’Imana, dore yaba umugore (Vestine) n’umugabo we (Idrissa Jean Luc Ouedraogo) basanzwe basenga, byumwihariko umwe muri bo akaba anakora umurimo w’Imana, bityo ko ntakibazo cyaba kibaye mu muryango wabo aka kanya.

Nanone kandi Vestine n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouedraogo baheruka kugaragara bari kumwe, ubwo bitabiraga ibirori by’umuhanzi Niyo Bosco ubwo yambikaga impeta umukunsi we bagiye kurushingana.

Vestine yari yaherekejwe n’umugabo we ubwo yajyaga mu biro bya Niyo Bosco

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Related Posts

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

by radiotv10
18/11/2025
0

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana n’umuvandimwe Dorcas, yashyize hanze ubutumwa buca amarenga ko mu rugo...

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

by radiotv10
18/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera ibyaha byo kunywa no gutunda urumogi, bivugwa ko yemera...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

by radiotv10
18/11/2025
0

Mu myaka yshize, imyambarire no kwiyitaho byari iby’abakobwa n’abagore. Abasore n’abagabo benshi bumvaga ibyo guhitamo imyenda myiza no kwisiga amavuta...

The inspiring journey of Tuyishime, a 44-year-old woman representing Rwanda at Miss Universe

The inspiring journey of Tuyishime, a 44-year-old woman representing Rwanda at Miss Universe

by radiotv10
18/11/2025
0

In 2025, Rwanda made history: for the first time ever, a woman of Rwandan origin stepped onto the global stage...

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien n’umukunzi we bari...

IZIHERUKA

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga
IBYAMAMARE

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

by radiotv10
18/11/2025
0

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

18/11/2025
Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

18/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.