Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri yombi nyuma yuko muri uru ruganda hasanzwemo umusore wari wagiye kwiba inzoga yapfiriyemo, yarekuwe by’agateganyo ngo kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunze.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, rwafunguye by’agateganyo umuyobozi w’uruganda rwitwa Ikosora Drinks Ltd waregwaga gukora, no gucuruza mu gihugu ibintu bitujeje ubuziranenge.
Ruriya ruganda rwaherukaga gupfiramo umusore byavuzwe ko wari ugiye kwiba inzoga akicwa na gaz yasanzwe mu gitariro.
Mu mpera z’ukwezi kwa cumi uyu mwaka, uruganda rwitwa Ikosora Drinks Ltd rw’umugore witwa Ingabire Eugenie hapfiriye umusore w’imyaka 20 wari ugiye kwiba inzoga.
Uru ruganda ruherereye mu mudugudu wa Rugarama B, mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza.
Icyo gihe inzego z’umutekano, RIB na Polisi zahise zikora iperereza zifunga abantu barimo abakozi b’uruganda, ndetse na nyirarwo ari we Eugenie Ingabire.
Mu bantu bantu bose bafunzwe barimo n’abakozi b’uruganda barafunguwe, uretse nyiri uruganda wagiye imbere y’urukiko ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukora, gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu gihugu ibintu bitujeje ubuziranenge.
Ubushinjacyaha buvuga ko ikigo gishinzwe ubuziranenge (Rwanda FDA) bakoze ubugenzuzi mu ruganda rwa Ikosora Drinks Ltd basanga hari ibikoresho bidahagije, ndetse nta suku iri mu ruganda aho basanze ibikoresho bisa nabi.
Ubushinjacyaha bugasaba ko uriya mugore w’imyaka 43 yafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Ingabire Eugenie uregwa yavuze ko yari afite ibikoresho bitujuje ubuziranenge, ariko atakwirakwije ibintu bitujeje ubuziranenge kandi hashize igihe, Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa (Rwanda FDA) gifunze uruganda Ikosora Drinks Ltd anayoboye rukaba n’urwe.
Ingabire Eugenie ashingiye ko afite abana arera, ndetse akaba afite uburwayi yasabye ko yafungurwa by’agateganyo.
Me Mpayimana Jean Paul wunganiye Eugenie Ingabire we yabwiye urukiko ko umukiliya we ari guhanwa kabiri. Yagize ati “Mu mategeko y’u Rwanda ntibisanzwe ko umuntu ahanwa kabiri, aho umukiriya wanjye Rwanda FDA yafunze uruganda rwe ari rwo rwari rutunze umuryango, noneho na nyirarwo agafungwa.”
Me Mpayimana Jean yakomeje abwira Urukiko ko ibyo bikoresho bavuga basanganye umwanda nta gishya.
Yagize ati “Ni nko mu gikoni, uhageze ushobora kuhasanga ibishishwa by’ibitoki cyangwa, hari ibyombo bitarozwa ntibivuze ko aho hantu hari umwanda.”
Me Mpayimana Jean Paul yakomeje abwira urukiko ko mu ruganda hari ibigega bya pulasitiki (plastic), Rwanda FDA nyuma itegeka ko bakoresha ibigega by’ibyuma maze umukiriya we atangira gusimbuza ibyo bigega bya plastic yari afite, ariko byose byari bitarasimbuzwa.
Yagize ati “Biracyari urugendo, kandi twari twarutangiye.”
Me Jean Paul Mpayimana na we agasaba ko umukiriya we afungurwa.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rusesenguye imiburanire y’impande zombi, rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Ingabire Eugenie akekwaho icyaha cyo gucuruza, gukwirakwiza mu gihugu ibintu bitujeje ubuziranenge.
Naho ku birebana no kuba yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, kubera ko afite uburwayi kandi yasize abana, urukiko rurasanga akwiye kurekurwa ariko agategekwa ibyo agomba kubahiriza.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Ingabire Eugenie akekwaho icyaha aregwa, rwemeje kandi ko nta mpamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Urukiko rwategetse ko Ingabire Eugenie atemerewe kurenga mu karere ka Nyanza, yabikenera agasaba uruhushya.
Urukiko kandi rwategetse ko Ingabire Eugenie atemerewe kugera ahari ibinyobwa by’uruganda rwa Ikosora Drinks Ltd, kandi ko agomba kujya yitaba Umushinjacyaha ufite dosiye ye rimwe mu kwezi.
Urukiko rwavuze ko natubahiriza ibyo asabwa agomba guhita afatwa agafungwa. Urukiko rwategetse ko Ingabire Eugenie agomba guhita afungurwa.
Eugenie Ingabire yari amaze igihe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Ivomo: Umuseke
RADIOTV10










