Uruganda ‘Agashinguracumu’ ruherereye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki, rwatahuwe rukoresha ibirimo ibisabune bicagagura imyanda yo mu bwiherero, nyuma yuko bigaragaye ko ibitoki bihajyanwa ari bicye cyane ugereranyije n’inzoga zihasohoka.
Uru ruganda rwenga inzoga zirimo izitwa Izimano, Mapozi, n’Umunara, rwafunzwe nyuma yo gukorerwa ubugenzuzi, bwakozwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano iz’ubuyobozi bw’ibanze mu Karere ka Rwamagana ndetse n’abaturage.
Uretse kuba iri genzura ryasize uru ruganda rufunzwe, ryanasize hamenwe inzoga zifite agaciro ka Miliyoni 105 Frw, zitari zujuje ubuziranenge zari zarenzwe n’uru ruganda, zari zitegereje kujyanwa ku isoko.
Gutahura ko uru ruganda rukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byaturutse ku makenga yabayeho nyuma yuko bigaragaye ko muri uru ruganda hajya ibitoki bicye, hagasohoka inzoga nyinshi, kandi rwaraherewe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki.
Mu igenzura ryakozwe, uru ruganda rwatahuwe ko mu byo rwakoreshaga, harimo ibisanzwe bicagagura imyanda yo mu bwiherero, umusemburo wa Pakimaya wifashishwa mu gukora imigati, amajyane ndetse n’ibindi binyabutabire bitandukanye, mu gihe byari bizwi ko rukoresha ibitoki n’amasaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ko uru ruganda rwari rwaraherewe uruhushya rwo gukoresha ibitoki n’amasaka, ariko ko byari bimaze kugaragara ko ibitoki byinjira muri uru ruganda ari bicye cyane.
Yavuze ko nko mu cyumweru hinjiraga imodoka yo mu bwoko bwa Fuso y’ibitoki, kandi buri munsi hagasohoka amakamyo yuzuye inzoga, ku buryo bitumvikanaga uko ibyo bitoki byinjiraga mu cyumweru kimwe ari byo byavagamo izo nzoga zose.
Aya makenga, ni na yo yatumye hakorwa iri genzura ryasize uru ruganda rufunzwe nyuma yo gusanga ko rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko zakorwaga muri biriya bindi bitari ibitoki n’amasaka.




RADIOTV10






