Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

radiotv10by radiotv10
21/11/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Niyo Bosco yatanze umucyo ku byatumye hari abakeka ko yaba yarabeshye abantu igihe kinini ko atabona, avuga ko amashusho yatumye babikeka, ari imiterere y’ikiganiro yagaragayemo, yatunganyijwe mu buryo bwatumye babikeka.

Ni nyuma yuko uyu muhanzi agaragaye mu kiganiro cyitwa One on One gitambuka kuri Youtube, gitumirwamo ibyamamare mu ngeri zinyuranye, aho umuntu yerekwa ifoto y’umuntu muri telefone, ubundi akagira ibyo amuvugaho.

Niyo Bosco na we uherutse gutumirwa muri iki kiganiro, yagaragaye avuga ku bantu banyuranye, aho mu mashusho y’iki kiganiro, hagaragaramo ko yabanzaga kwerekwa ifoto y’umuntu, ubundi akamuvugaho.

Nyuma ya kiriya kiganiro, hazamutse impaka ndende, aho bamwe mu bakibonye batangiye kuvuga ko Niyo Bosco yaba abona bitewe no kuba yarerekwaga telefone, ubundi akavuga uwo muntu n’ibyo amuziho.

Gusa Niyo Bosco, avuga ko atabaga yabonye uwo muntu yerekwaga muri Telefone nk’uko bigaragara, ahubwo ko byatewe n’imiterere y’iki kiganiro, kuko cyashyizwe hanze kibanje gutungangwa, kugira ngo kidata umwimerere wacyo. Yagize ati “Nabonye hari abarakarijwe no kuba naba mbona, ‘ese mukunda ntabona?”

Yakomeje agira ati “Ikiganiro gikorwa n’umunyamakuru Taikin Ndahiro gisaba abantu kuvuga ibintu bitatu ku ifoto y’umuntu, kandi sinifuzaga ko ikiganiro cyahindurwa uko gikorwa. kubera njyewe, uko byakozwe rero navugaga umuntu nibuka cyangwa unje mu mutwe, ibindi byakorewe muri editing nko gushyiramo ifoto y’uwo navuze.”

Arongera ati “Kandi nashimishijwe n’uko uko abandi bakozeho ikiganiro one on one, nanjye nagikoze hatabayeho guhindura umwimerere w’ikiganiro kubera njyewe.”

Umuhanzi Niyo Bosco, uri mu bafite impano idasanzwe mu kuririmba no gukirigita imirya ya Gitari, anashimirwa kuba ibi byose abikora, kandi afite ubumuga bwo kutabona.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Related Posts

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

by radiotv10
21/11/2025
0

Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, uri guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi (Miss Belgium), yageze mu cyiciro cya...

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye cyanyuzemo abandi...

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

by radiotv10
19/11/2025
0

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yageneye ubutumwa mugenzi we Ishimwe Vestine amukomeza, nyuma yuko hagiye hanze...

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

by radiotv10
19/11/2025
0

Yifashishije ibipfunsi bibiri byambaye uturindantoki tuzwi ku bakinnyi b’iteramakofe, Umuhanzi The Ben yateguje abantu igitaramo mbaturamugabo bivugwa ko azahuriramo na...

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

by radiotv10
19/11/2025
0

Nyuma yuko Umuririmbyi w’Indirimbo zo kuramya Uwiteka, Ishimwe Vestine ashyize hanze ubutumwa bamwe bakabufata nk’ubuca amarenga ko ishyamba atari ryeru...

IZIHERUKA

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu
IBYAMAMARE

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

by radiotv10
21/11/2025
0

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

21/11/2025
U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

21/11/2025
Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

21/11/2025
Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

21/11/2025
Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

21/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.