• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, umaze iminsi agarukwaho mu makuru y’imyidagaruro kubera amashusho ye yasakaye, ari kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi ku mpamvu itaramenyekana neza.

Uyu muhanzi uherutse kugarukwaho cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda nyuma yuko hasakaye amashusho ye ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we, we yita umugore we, yanatumye hari abatwabwa muri yombi.

Aba mbere batawe muri yombi muri dosiye ifitanye isano n’ikwirakwira ry’ariya mashusho, ari bo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kalisa John uzwi nka K John, bagejejwe imbere y’Urukiko mu cyumweru gishize, ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Iburanisha ry’uru rubanza rwagombaga kuba ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo ariko rigasubikwa, ryari ryanitabiriwe n’uyu muhanzi Yampano.

Amakuru ahari ubu, avuga ko Yampano atari ku butaka bw’u Rwanda, ahubwo ko yerecyeje mu Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri uyu wa Kabiri, uyu muhanzi yasangije abantu amafoto n’amashusho, arimo ayo ari mu ndege ya RwandAir, n’andi yamaze kugera mu Bubiligi.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Igihe ko Yampano ari kubarizwa mu Bubiligi, aho “hari gahunda yari afiteyo zijyanye n’umuziki zirimo no kuganira n’abari bamaze igihe bamutumira mu bitaramo binyuranye.”

Ubwo ariya mashusho ya Yampano yajyaga hanze, uyu muhanzi yavuze ko ababiri inyuma ari abanzi bamufitiye ishyari kubera intambwe akomeje gutera, zirimo n’ibitaramo ngo yatumiwemo hanze y’u Rwanda.

Yampano kandi yerecyeje mu Bubiligi, nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaje ko rukomeje gukora iperereza ku bagize uruhare mu gusakaza ariya mashusho, ndetse ko iperereza riri no gukorwa kuri uyu muhanzi n’umukunzi we.

Yampano ubwo yari muri rutemikirere
Yasangije abantu amafoto yamaze kugera mu Bubiligi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + two =

Previous Post

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Next Post

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.