Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

radiotv10by radiotv10
05/12/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu imyitozo yo kwirwanaho mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho cyakozwa ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, bwavuze ko “Abagore bo mu ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, berekanye imyitozo yo kwirwanaho mu gihe hatangizwaga ubukangurambaga bw’ iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwabereye i Malakal muri Sudani y’Epfo.”

Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, zikunze kwereka ab’igitsinagore imyitozo yabafasha guhangana n’ihohoterwa bakorerwa byumwihariko muri kiriya Gihugu cya Sudani y’Epfo rigikomeje gukorerwa abagore.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, n’ubundi abasirikare b’abagore ba RDF bahaye imyitozo y’ibanze abakobwa 60 biga mu Ishuri ribanza rya Malakia muri Malakal, y’uburyo bashobora kwirwanaho mu gihe hari ushatse kubahohotera.

Baberetse imyitozo y’ibanze
Baberetse uko bahangana n’uwashaka kubohohotera
Ni ubukangurambaga bwatangijwe na LONI

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Next Post

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Related Posts

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

IZIHERUKA

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera
AMAHANGA

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.