Wednesday, July 29, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu imyitozo yo kwirwanaho mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho cyakozwa ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubuyobozi Bukuru bwa RDF, bwavuze ko “Abagore bo mu ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, berekanye imyitozo yo kwirwanaho mu gihe hatangizwaga ubukangurambaga bw’ iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwabereye i Malakal muri Sudani y’Epfo.”

Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro, zikunze kwereka ab’igitsinagore imyitozo yabafasha guhangana n’ihohoterwa bakorerwa byumwihariko muri kiriya Gihugu cya Sudani y’Epfo rigikomeje gukorerwa abagore.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, n’ubundi abasirikare b’abagore ba RDF bahaye imyitozo y’ibanze abakobwa 60 biga mu Ishuri ribanza rya Malakia muri Malakal, y’uburyo bashobora kwirwanaho mu gihe hari ushatse kubahohotera.

Baberetse imyitozo y’ibanze
Baberetse uko bahangana n’uwashaka kubohohotera
Ni ubukangurambaga bwatangijwe na LONI

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 19 =