Wednesday, September 16, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa Filimi Micky n’umugabo we AG Promoter bibarutse imfura yabo

Umukinnyi wa Filimi Micky n’umugabo we AG Promoter bibarutse imfura yabo

Umukinnyi wa Filimi Mukobwajana Asifiwe uzwi nka nka Micky n’umugabo we Agiraneza Pacifique [AG Promoter], bibarutse imfura yabo.

Aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa, wavutse mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026, nyuma y’amezi hafi icyenda bakoze ubukwe.

AG Promoter yemeje aya makuru, avuga ko we n’umugore we bishimiye cyane kwakira imfura yabo. Yashimiye kandi umuganga witwa Melachie Nsanzamahoro wagize uruhare mu gufasha Micky kubyara.

AG Promoter yavuze ko adashaka gutangaza ibitaro umwana yavukiyemo, ashingiye ku mpamvu ze bwite.

Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwamenyekanye cyane mu ruhame mu myaka ya vuba, nubwo mu ntangiriro batari bashishikajwe no kurugaragaza.

Aba bombi batangiye gukundana mu 2024, ariko igihe kimwe babwiraga itangazamakuru ko ari abavandimwe. Nyuma yaje kugenda igaragara ko bafitanye umubano w’urukundo, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 27 Ugushyingo 2025, basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge.

Nyuma y’amezi abiri, ku wa 31 Mutarama 2026, bakoze ubukwe, bahuza imiryango n’inshuti mu birori byo kwizihiza isezerano ryabo.

Ubu, nyuma y’igihe gito bashinze urugo, AG Promoter na Micky bakiriye imfura yabo y’umukobwa, ikaba ari indi ntambwe nshya mu buzima bw’uyu muryango.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + seven =