• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye yapfuye bikekwa ko yaba yishwe na Gaz yo muri aya mazi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye kuri icyi cyumweru saa 14h40 ubwo umurambo we wabonwaga mu kidendezi cy’amashyuza.

Bivugwa ko uyu musore yaturutse i wabo mu mudugudu wa Mugenge muri Gitambi ku munsi w’ejo agiye kuri Cimerwa kugura inyama zari gukoreshwa mu bukwe bw’iwabo bwari kuba   kuri uyu wa 21 Ukuboza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Kamali Kimonyo yabwiye radio&TV10 ko nyakwigendera nta bikomere yasanganywe bityo ko hakekwa ko yaba yishwe na Gaz yo mu mashyuza.

Ati “Nta bikomere yari afite. Ntagikekwa cyamwishe kindi ni gaz yo muri ariya mashyuza”.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Mibilizi ngo ukorerwe isuzumwa habe hamenyekana nyirizina impamvu y’uru rupfu.

Mu gihe hari hashize igihe gito nanone muri aya mashyuza hagaragaye undi muntu wapfuye, ubuyobozi  w’umurenge wa Nyakabuye bugira inama abaturage kutajya kuyoga bukanumvikana busaba akarere inyunganizi nk’uko Kimonyo Kamali uyobora uyu murenge akomeza abivuga

Ati “Icyo tubwira abaturage ni ukwirinda kujyayo, tunakomeza gusaba inzego zidukuriye ko aha hantu hakorerwa ubuvugizi bakahazitira hagafungwa mugihe nta buryo bunoze bwo kuhabyaza umusaruro nkubukerarugendo buraboneka”.

Ahari aya mazi y’amashyuza hakunze kugaragara abantu bajya kuyoga mu buryo bwo kwivura , icyakora nanone mu bihe bitandukanye hakagira abahapfira bikavugwa ko bishwe na Gaz  na cyane ko no mu gihe yari yarakamye muri 2022 hari umusaza n’umukecuru bapfiriye mu kinogo cyahozemo ayo mazi bagiye kwasa igiti cyarimo bivugwa ko ari gaz yabafatiyemo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Next Post

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.