• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Tinubu yavuze ko barekuwe nyuma y’igikorwa cyakozwe n’ingabo ku bufatanye n’inzego z’ubutasi, ndetse ko biteganyijwe ko ku wa Mbere aba bana bari burare bagezwe iwabo mu murwa mukuru w’Intara ya Niger.

Abo bana bari mu bantu barenga 300 bashimuswe ku ishuri ry’abihaye Imana Gatolika ku wa 21 Ugushyingo. Icyo gihe hari abahise bashobora gucika, mu gihe abandi 100 barekuwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Kugeza ubu, abanyeshuri n’abarimu basaga 35 ni bo batarashobora kuboneka, icyakora abayobozi bavuze ko andi makuru kuri bo azatangazwa mu gihe kiri imbere.

Iki ni kimwe mu bikorwa bikomeye cyane byo gushimuta abantu benshi byabaye muri Nigeria mu myaka ya vuba, kikaba cyarashyize mu mucyo ikibazo gikomeje gukomera cy’umutekano muke mu majyaruguru ya Nigeria, aho imitwe yitwaje intwaro ikunze kwibasira amashuri igamije gusaba ingurane y’amafaranga ku miryango yabo.

Ni mu gihe kandi Perezida Tinubu amaze igihe ashyirwaho igitutu haba imbere mu gihugu cye, ndetse no kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wamujinje kudashobora kurinda Abakirisitu bo muri Nigeria.

Abayobozi ba Nigeria ntibakunze gutangaza amakuru menshi ku bikorwa byo gutabara abashimuswe, ndetse no gufata abakekwaho ibi byaha. Ndetse amakuru akavuga ko impamvu nyamukuru ari uko akenshi ingurane zishyurwa, n’ubwo abayobozi batemera ku mugaragaro ko bazishyura.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − eleven =

Previous Post

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Next Post

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Related Posts

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha...

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Next Post
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.