Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa akekwaho kwica mugenzi we w’umukobwa bakoranaga agahita ahisha umurambo mu isanduku, ubundi agatoroka.
Ubu bwicanyi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025 mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ba nyiri urugo rwakoreshaga nyakwigendera n’ukekwaho kumwica, bari bagiye mu bukwe, ariko basiga aba bakozi babo bombi ntakibazo bafitanye, ndetse buri wese yari yasigiwe inshingano z’ibyo agomba gukora.
Ntakirutimana Samuel, nyiri uru rugo, avuga ko ahagana saa tanu, ari bwo aba bakozi babahamagaye kuri telefone inshuro nyinshi, bakayoberwa icyabaye, ari na bwo yiyambazaga murumuna we baturanye ngo anyarukire iwe ajye kureba icyabaye.
Avuga ko uyu muvandimwe we yageze iwe akabura umufunguririra ariko bagakoresha urufunguzo rw’igipangu basanzwe babika iwabo (mu rugo rw’umubyeyi wabo).
Ati “Binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe, ariko basanga umwana asinziriye.”
Muri ako kanya, umugore wa Ntakirutimana ndetse n’umuvandimwe w’umugabo we, bahise berecyeza kuri uru rugo, basanga mu nzu harimo akavuyo kenshi no mu cyumba bararamo cyajagajwe.
Uyu mugabo ati “Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera, umugore yajamagaye na ba bana barampamagara, batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe’.”
Uyu mugabo avuga ko yahise ava mu by’ubukwe agahita ajya kumenyesha Uwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Avuga ko na we atiyumvisha impamvu uriya musore yaba yishe mugenzi we w’umukobwa. Ati “Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu.”
Amakuru y’uru rupfu kandi yanemejwe n’ubuyobozi bw’inzego za Leta, aho Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko aya makuru yageze ku nzego z’ibanze.
Ati “Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bahise batangira iperereza, ndetse no gushakisha uriya musore ukekwaho kwica nyakwigendera.
RADIOTV10









