Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in MU RWANDA
0
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa akekwaho kwica mugenzi we w’umukobwa bakoranaga agahita ahisha umurambo mu isanduku, ubundi agatoroka.

Ubu bwicanyi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025 mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ba nyiri urugo rwakoreshaga nyakwigendera n’ukekwaho kumwica, bari bagiye mu bukwe, ariko basiga aba bakozi babo bombi ntakibazo bafitanye, ndetse buri wese yari yasigiwe inshingano z’ibyo agomba gukora.

Ntakirutimana Samuel, nyiri uru rugo, avuga ko ahagana saa tanu, ari bwo aba bakozi babahamagaye kuri telefone inshuro nyinshi, bakayoberwa icyabaye, ari na bwo yiyambazaga murumuna we baturanye ngo anyarukire iwe ajye kureba icyabaye.

Avuga ko uyu muvandimwe we yageze iwe akabura umufunguririra ariko bagakoresha urufunguzo rw’igipangu basanzwe babika iwabo (mu rugo rw’umubyeyi wabo).

Ati “Binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe, ariko basanga umwana asinziriye.”

Muri ako kanya, umugore wa Ntakirutimana ndetse n’umuvandimwe w’umugabo we, bahise berecyeza kuri uru rugo, basanga mu nzu harimo akavuyo kenshi no mu cyumba bararamo cyajagajwe.

Uyu mugabo ati “Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera, umugore yajamagaye na ba bana barampamagara, batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe’.”

Uyu mugabo avuga ko yahise ava mu by’ubukwe agahita ajya kumenyesha Uwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Avuga ko na we atiyumvisha impamvu uriya musore yaba yishe mugenzi we w’umukobwa. Ati “Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu.”

Amakuru y’uru rupfu kandi yanemejwe n’ubuyobozi bw’inzego za Leta, aho Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko aya makuru yageze ku nzego z’ibanze.

Ati “Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bahise batangira iperereza, ndetse no gushakisha uriya musore ukekwaho kwica nyakwigendera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =

Previous Post

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

Next Post

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Related Posts

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi
IBYAMAMARE

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.