• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

radiotv10by radiotv10
22/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amezi atandatu.

Bruno Ferry w’imyaka 58 yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, aho yari yaramaze kumvikana n’ikipe, igisigaye kikaba cyari ugushyira umukono ku masezerano. Yanarebye umukino iyi kipe yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.

Uyu mutoza yasinye amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa mu gihe yaba ageze ku ntego yahawe n’ubuyobozi, zirimo no gutwara igikombe cya shampiyona.

Ubwo Bruno Ferry yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yatangaje ko yishimiye kuba aje muri Rayon Sports ndetse ko nta byinshi yavuga, ahubwo yiteguye gukorana amateka n’iyi kipe.

Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi hano. Nta byinshi navuga, ahubwo niteguye gukorana amateka n’iyi kipe (Rayon Sports).”

Bruno Ferry aratangira imirimo ye kuri uyu wa Mbere, aho azaba yungirijwe na Lomami Marcel, na we wasinyiye gutoza Rayon Sports amezi atandatu akaba yaranatangiye akazi kuko ari we watoje umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1. Umutoza wa kabiri wungirije ni Haruna Ferrouz wari usanzwe muri iyi kipe.

Bruno Ferry yatoje mu makipe atandukanye ku mugabane w’Afurika, arimo Azam FC yo muri Tanzania, Accra Lions yo muri Ghana, AS Vita Club yo muri DRC, n’andi.

Bruno Ferry yashyize umukono ku masezerano

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + nine =

Previous Post

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

Next Post

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Related Posts

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

by radiotv10
03/07/2026
0

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru w’Umunyarwanda uri muri Canada ahari kubera Igikombe cy’Isi, kirebana...

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

by radiotv10
03/07/2026
0

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n'Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe...

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

by radiotv10
03/07/2026
0

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje mu guhera mu mwaka w’imikino wa 2026-2026 abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma...

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko...

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

by radiotv10
30/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo, rimuziza kuwucunga nabi. Ibi bibaye nyuma y’aho kompanyi...

Next Post
Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.