Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amezi atandatu.
Bruno Ferry w’imyaka 58 yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, aho yari yaramaze kumvikana n’ikipe, igisigaye kikaba cyari ugushyira umukono ku masezerano. Yanarebye umukino iyi kipe yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.
Uyu mutoza yasinye amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa mu gihe yaba ageze ku ntego yahawe n’ubuyobozi, zirimo no gutwara igikombe cya shampiyona.
Ubwo Bruno Ferry yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yatangaje ko yishimiye kuba aje muri Rayon Sports ndetse ko nta byinshi yavuga, ahubwo yiteguye gukorana amateka n’iyi kipe.
Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi hano. Nta byinshi navuga, ahubwo niteguye gukorana amateka n’iyi kipe (Rayon Sports).”
Bruno Ferry aratangira imirimo ye kuri uyu wa Mbere, aho azaba yungirijwe na Lomami Marcel, na we wasinyiye gutoza Rayon Sports amezi atandatu akaba yaranatangiye akazi kuko ari we watoje umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1. Umutoza wa kabiri wungirije ni Haruna Ferrouz wari usanzwe muri iyi kipe.
Bruno Ferry yatoje mu makipe atandukanye ku mugabane w’Afurika, arimo Azam FC yo muri Tanzania, Accra Lions yo muri Ghana, AS Vita Club yo muri DRC, n’andi.


RADIOTV10












