Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Maj Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w’Igisirikare cy’iki Gihugu-FARDC, yahagaritswe na Perezida Felix Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki Gihugu, nyuma yo gutangaza amagambo yuzuye ingengabitekerezo.
Ni amakuru yaramutse avugwa n’Ibitangazamakuru binyuranye byo muri DRC mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza, nyuma y’iminsi ibiri gusa uyu Mujenerali wavugiraga FARDC avuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe, bisaba kwitonda.”
Itangazamakuru ryo muri Congo, rivuga ko “Major General Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), yahagaritswe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.”
Itangazamakuru rivuga ko iki cyemezo kije nyuma y’amagambo yatangajwe ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, aho uyu Mujenerani atangarije kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu (RTNC) ariya magambo.
Ibiro Ntaramakuru byo muri Congo ACP.Cd bivuga ko “Umuvugizi w’Ingabo yahagaritswe kubera amagambo agamije kuvangura ubwoko bw’Abatutsi.”
Umwe mu basirikare bakuru muri FARDC, mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yemereye ACP ko Maj Gen Sylvain Ekenge yahagaritswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Ariya magambo yatangajwe na Maj Gen Sylvain Ekenge, yari yamaganiwe kure n’abantu mu ngeri zinyuranye, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, wavuze ko uyu Mujenerali yagaruye amategeko 10 y’Abahutu ari mu bikoresho byifashishijwe n’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisitiri Ndungirehe yari yavuze ko ibintu nk’ibi bidakwiye mu gihe nk’iki abantu bari kwizihiza iminsi mikuru irimo na Noheli, ubundi yagombye kuba igihe cyo kubiba amahoro n’urukundo, ariko uriya musirikare akaba yagikoresheje abiba urwango.
Ariya magambo kandi yamaganywe na Maxime Prevot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi buzi amateka yaranze aka karere dore ko bwakoronije Congo, aho yavuze ko yababajwe cyane na biriya byatangajwe na Maj Gen Ekenge .
Maxime Prevot yagize ati “Ibi ntibikwiye na gato gukorwa n’uhagarariye inzego. Mbyamaganye nivuye inyuma, imvugo zose zibiba urwango zikwiye kwamaganirwa kure.”
Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, Manzi Willy na we yamaganye iriya mvugo, avuga ko bidakwiye kuba umuntu nk’uriya uri mu mwanya nk’uwe, asaba Abanyekongo kudashakana n’Abatutsi, avuga ko ari ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 ryashinzwe rigamije kurwanya akarengane n’ivangura bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, na we yamaganye iriya mvugo, avuga ko ishimangira umugambi w’ubutegetsi bwa Congo wo kuva cyera ugamije gukorera Jenoside Abanyekongo bo muri buriya bwoko.
RADIOTV10









