Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora, nyuma yo gukorerwa isuzuma rikabatsinda, ririmo n’iryo bakorewe ku rurimi rw’icyongereza ryasanze bamwe bataruzi neza.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju, wavuze ko aba bantu 890 batazakomeza inshingano zo kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhera mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, gusa bakazakomeza kwigisha.
Muri abo bantu, barimo 541 bari abayobozi b’ibigo by’amashuri mu yisumbuye, mu gihe abandi 349 bari ab’ibigo by’amashuri abanza.
Iri suzuma ryahereye ku ryo ku rwego rw’Uturere, rikomereza ku ry’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB.
Yagize ati “Habanje isuzuma ry’Akarere ryibandaga ku bintu bibiri birimo imyitwarire y’umuyobozi muri rusange n’uburyo akunze akazi ke. Byose bigahabwa amanota ku gipimo cya 100.”
Abantu 5 277 bari basuzumwe ku rwego rw’Uturere, bakomereje ku rwego rwa REB, aho abangana na 16% ari bo bariya 890, batsinzwe ririya suzuma, kuko bagize amanota ari munsi ya 70%.
Dr Flora Mutezigaju ati “Mu batsinzwe, benshi bagaragaje amanota macye mu myitwarire, uko bafata abarimu n’abanyeshuri, uko bakemura ibibazo, ndetse n’uburyo bafatanya n’ababyeyi.”
Nanone kandi hagaragaye ibindi bibazo birimo imicungire mibi y’umutungo w’ibigo by’amashuri, aho hamwe hagaragaye inyerezwa ry’amafunguro agenewe abanyeshuri.
Hari kandi n’ibibazo byo kuba bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri badahora ku kazi ngo bakurikirane imibereho y’ibigo bayobora, ndetse hakaba haranagaragaye ikibazo cy’abadafite ubumenyi buhagije mu rurimi rw’Icyongereza kinakoreshwa mu myigishirize.
Muri bariya batsinzwe isuzuma, abenshi ni abafite impamyabumenyi y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye A2, ndetse abenshi bakaba ari abakuze.
RADIOTV10









