Monday, December 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
29/12/2025
in MU RWANDA
0
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora, nyuma yo gukorerwa isuzuma rikabatsinda, ririmo n’iryo bakorewe ku rurimi rw’icyongereza ryasanze bamwe bataruzi neza.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr Flora Mutezigaju, wavuze ko aba bantu 890 batazakomeza inshingano zo kuba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhera mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, gusa bakazakomeza kwigisha.

Muri abo bantu, barimo 541 bari abayobozi b’ibigo by’amashuri mu yisumbuye, mu gihe abandi 349 bari ab’ibigo by’amashuri abanza.

Iri suzuma ryahereye ku ryo ku rwego rw’Uturere, rikomereza ku ry’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB.

Yagize ati “Habanje isuzuma ry’Akarere ryibandaga ku bintu bibiri birimo imyitwarire y’umuyobozi muri rusange n’uburyo akunze akazi ke. Byose bigahabwa amanota ku gipimo cya 100.”

Abantu 5 277 bari basuzumwe ku rwego rw’Uturere, bakomereje ku rwego rwa REB, aho abangana na 16% ari bo bariya 890, batsinzwe ririya suzuma, kuko bagize amanota ari munsi ya 70%.

Dr Flora Mutezigaju ati “Mu batsinzwe, benshi bagaragaje amanota macye mu myitwarire, uko bafata abarimu n’abanyeshuri, uko bakemura ibibazo, ndetse n’uburyo bafatanya n’ababyeyi.”

Nanone kandi hagaragaye ibindi bibazo birimo imicungire mibi y’umutungo w’ibigo by’amashuri, aho hamwe hagaragaye inyerezwa ry’amafunguro agenewe abanyeshuri.

Hari kandi n’ibibazo byo kuba bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri badahora ku kazi ngo bakurikirane imibereho y’ibigo bayobora, ndetse hakaba haranagaragaye ikibazo cy’abadafite ubumenyi buhagije mu rurimi rw’Icyongereza kinakoreshwa mu myigishirize.

Muri bariya batsinzwe isuzuma, abenshi ni abafite impamyabumenyi y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye A2, ndetse abenshi bakaba ari abakuze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 4 =

Previous Post

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Next Post

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

Related Posts

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
29/12/2025
0

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba...

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

by radiotv10
29/12/2025
0

Rwanda has announced that it supports the statements issued by the African Union (AU) and the East African Community (EAC),...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
28/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

IZIHERUKA

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika
MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
29/12/2025
0

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Hakomeje kwamaganirwa kure amagambo rutwitsi y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

29/12/2025
Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

29/12/2025
Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

Eng.-FARDC spokesperson Maj. Gen. Ekenge suspended following widely criticized remarks

29/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y'amagambo yanenzwe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.