Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

radiotv10by radiotv10
31/12/2025
in MU RWANDA
0
Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, bitabye Imana nyuma yo kunywa inzoga.

Aba bantu bane bapfuye mu bihe bitandukanye mu minsi ibiri, aho uwa mbere yitabye Imana saa sita ku Mbere tariki 29 Ukuboza 2025, mugenzi we wa kabiri ashiramo umwuka mu masaha y’umugoroba.

Naho abandi babiri bitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025, barimo n’umwana muto bari basomeje kuri iyo nzoga.

Aba bantu bapfuye nyuma yo kunywa inzoga yenzwe n’uwitwa Kagaba Eric ari na we witabye Imana bwa mbere, akaba yari asanzwe afite akabari muri kariya gace mu Mudugudu wa Gahungeri mu kagari ka Gisheshe mu Murenge wa Rukoma.

Nyuma y’urupfu rw’aba bantu, hahise hatangira iperereza, ndetse abantu babiri bakaba bamaze gufatwa nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi.

CIP Hassan yagize ati ”Nibyo koko RIB yatangiye gukurikirana umugabo n’umugore kugira ngo harebwe uruhare rwabo mu rupfu rw’abo bantu.”

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yavuze ko nyuma yo kumemya amamuru y’urupfu rwa bariya bantu, ubuyobozi bwihutiye kujyayo, bugahabwa amakuru n’abaturage ko inzoga yanyowe na bariya bantu ishobora kuba yari yahumanyijwe.

Gusa avuga ko na Kagaba Eric wapfuye mbere yari asanzwe afite akabari rwihishwa gacururizwamo inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko yashakishwa kugira ngo abisobanure.

Amakuru avuga ko nyuma yuko uriya wa mbere yitabye Imana, umuryango we wabanje kubihisira kugira ngo inzego zitabyinjiramo.

Abapfuye barimo kandi undi witwa Hagenimana Terance Ishimwe Cedrick, ndetse n’umwana witwa Cyizere Aimé Bruno w’imyaka itatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 11 =

Previous Post

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

Next Post

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

Related Posts

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

Mental Wellness Reset for 2026: Practices to try out

by radiotv10
31/12/2025
0

As 2026 approaches, many young people in Kigali are quietly shifting priorities. Beyond career goals, side hustles and social media...

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, bari baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro...

IZIHERUKA

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali
IMYIDAGADURO

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

31/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n'impaka yafatiwe icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.