“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora indi myigaragambyo zigenera ubutumwa abarimo Maj Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yuzuye ingengabitekerezo mbi.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mutarama 2026, yakozwe n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Mugombwa, iya Kiziba n’iya Nyabiheke.
Izi mpunzi zikoze imyigaragambyo ije ikurikira iyabaye kuri uyu wa Kane yakozwe n’impunzi zicumbitse mu Nkambi ya Kigeme n’iya Mahama, zaje zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa zifuza kugenera bamwe mu bayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Maj Gen Sylvain Ekenge wari Umuvugizi w’igisirikare cy’iki Gihugu.
Ni nyuma yuko uyu Mujenerali akoresheje imvugo rutwitsi, kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu muri DRC (RTNC), aho yavuze ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe, ugomba kwitonda.”

Muri ariya magambo ya Maj Gen Ekenge yavuze ko ngo Umunyekongo ushatse umugore w’Umututsikazi, azana undi muntu mu rugo rwe wo mu bwoko bwe ngo “bakakubwira ko ari mubyara we, kandi atari byo, ahubwo ari uwo bazabyarana.”
Iyi mvugo yahise yamaganirwa kure, yatumye ubutegetsi bwa DRC, bufata icyemezo cyo guhagarika uyu Mujenerali ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC.
Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda kandi na bo bamaganiye kure, aho n’impunzi zabo ziri mu Rwanda, mu butumwa zitwaje mu myigaragambyo y’uyu munsi, harimo aho zigaragaza ko ibyo uriya Mujenerali yashinje abagore b’Abatutsikazi ari ibinyoma.
Ubu butumwa bugira buti “Abagore b’Abatutsi, turubaha kandi turi indahemuka ku bagabo bacu.”

Umwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, yavuze ko Umunyekongo ujya gushaka Umututsikazi, aba yamushimye imico ye, kandi koko basanzwe bagira imico iri ntamakemwa.
Ati “None baraduhindutse ko Umututsikazi atagomba gushakana n’ubundi bwoko bwo muri Congo iwacu. Kandi murebye neza, n’abahungu bacu bafite abakobwa babo.”
Uyu Munyekongo akomeza avuga ko akurikije iriya mvugo y’uriya Mujenerali, nta kabusa, Abatutsikazi bashatswe n’abo mu bundi bwoko, bari mu kaga gakomeye.
Ati “Abasirikare benshi bagiye bashaka Abatutsikazi, ndetekereza ko kuri njye bari mu bihe bibi. Umuntu wumvise ririya jambo ari mu nzira y’Umuhavu, ari mu nzu y’Umuhunde, umwana wavukiye muri urwo rugo afite amahoro? […] uwo mubyeyi ari kurya bikagera ku nzoka?”
Aba Banyekongo bavuga kandi ko ingengabitekerezo nk’iriya y’uriya Mujenerali ifitwe n’Abayobozi bo mu nzego zo hejuru muri kiriya Gihugu, barimo n’Umukuru w’Igihugu ubwe, Perezida Felix Tshisekedi.
RADIOTV10










