Umunyamideli Isimbi Model yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza yenda kwibaruka imfura ye n’umugabo we w’Umunya-Israel Shaul Hatzir bamaze imyaka ine barushinze.
Ni amafoto Isimbi Vestine (Isimbi Model) yasangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mutarama 2026.
Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya, Yeremiya 1:12, Isimbi Model yagize ati “Maze Uwiteka arambwira ati waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”
Ni umwana wa kabiri kuri Isimbi Model usanzwe afite imfura ye y’umuhungu, akaba uwa mbere agiye kwibarukana n’uyu mugabo we Shaul Hatzir bamaze imyaka ine barushinze.
Isimbi Model n’umugabo we basezeranye imbere y’amategeko muri 2021, ubundi basezerana imbere y’itorere muri Gashyantare 2022.
Ubukwe bwa Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bwabereye mu Rwanda nyuma y’imyaka ine bari bamaze bamenyanye, ndetse bakinjira mu munyenga w’urukundo.
Aba bombi bakunze kugaragaza urukundo bakundana, byumwihariko mu mpano umugabo akunze guha umugore we, aho mu ntangiro z’Ukwakira umwaka ushize wa 2025, yari yongeye kumuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover n’ubundi yari yamuhaye muri 2022.




RADIOTV10









