• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez yatangaje ko yiteguye gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerikca ku ngingo z’ingenzi zishingiye ku iterambere rihuriweho.

Ibi Perezida w’agateganyo Delcy Rodriguez yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026, agaragaza imvugo y’ubwiyunge kuva ingabo za America zafata Nicolas Maduro, Perezida w’iki Gihugu gikungahaye ku mavuta.

Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Perezida w’agateganyo Delcy Rodriguez yavuze ko guverinoma ayoboye iri gushyira imbere intambwe iganisha ku mubano ushingiye ku bwubahane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ubwo mbere yari yanenze igitero cyabaye ku wa Gatandatu, agaragaza ko icyo gikorwa kinyuranyije n’amategeko kigamije kwigarurira umutungo kamere w’igihugu.

Rodriguez yagize ati: “Turahamagarira guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukorana natwe ku murongo w’ubufatanye ugamije iterambere rihuriweho, hubahirijwe amategeko mpuzamahanga, hagamijwe gushimangira imibereho ihamye n’imibanire myiza y’abaturage.”

Yakomeje agira ati: “Perezida Donald Trump, abaturage bacu n’akarere kacu bakeneye amahoro n’ibiganiro aho gukenera intambara.”

Ibyo Rodriguez yabivuze nyuma y’uko kuri iki Cyumweru na bwo Trump abwiye abanyamakuru ko ashobora gutegeka ikindi gitero, mu gihe Venezuela yaba itemeye gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa byo gufungura urwego rw’inganda z’amavuta no guhagarika icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Aya magambo ya Trump yayatangaje mu gihe kuri uyu wa Mbere biteganyijwe ko Nicolas Maduro aza kwitaba urukiko rwa Leta ya Amerika i New York.

Maduro yatawe muri yombi mu gitero cy’ingabo za Amerika cyabaye ku wa Gatandatu i Caracas, cyateje impungenge ku rwego mpuzamahanga kandi gisiga Venezuela mu bihe by’ubwoba n’igihirahiro ku kigiye gukurikiraho.

Abayobozi buyobowe na Trump bagaragaje ko ifatwa rya Maduro ryakozwe nk’igikorwa cy’ubutabera kigamije kumubaza ku byaha ashinjwa, hashingiwe ku birego byatanzwe mu 2020 bimushinja kugira umugambi w’iterabwoba rishingiye ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge (narco-terrorism).

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Next Post

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.