Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi, aravuga ko iki Gihugu kimaze kohereza abasirikare bakabakaba ibihumbi 30 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Kanama 2022.

Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yashimangiye ko iki Gihugu kigifite abasirikare benshi mu burasirazuba bwa DRC.

Ni nyuma yuko abajijwe ku byari bimaze iminsi bivugwa ko u Burundi bwacyuye abasirikare babwo, agasubiza abitera utwatsi, avuga ko we abizi neza ko bakiriyo ahubwo ko abatashye ari abari mu bice bya Kamanyola, kandi ko na bo ari bacye, ndetse ko isaha n’isaha bashobora gusubirayo.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi, kirarangaza ko abasirikare babarirwa muri magana b’u Burundi bamaze kwicirwa mu ntambara yo muri DRC, abandi benshi bakahakomekera, mu gihe abandi bagiye bafatwa mpiri n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bakabagira imfungwa z’intambara.

Iki Kinyamakuru kivuga ko amakuru gikura imbere muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri DRC, yemeza ko u Burundi bumaze kohereza abasirikare 29 862 uhereye ku itariki batangiye koherezwayo mu ijoro ryo ku ya 14 rishyira ku ya 15 Kanama (08) 2022, kugeza muri Werurwe 2023 ndetse no mu bihe byakurikiyeho.

Na mbere kandi yo kohereza aba abasirikare mu bufatanye hagati y’Ibihugu byombi, igisirikare cy’u Burundi cyari cyarohereje abasirikare benshi mu Ntara ya Kivu y’Epfo guhashya imitwe ibiri yitwaje intwaro irwanya iki Gihugu, ari yo RED-Tabara ndetse n’uwa FNL (Forces Nationales de Libération) wa General Nzabampema. Abo basirikare kandi babaga baherekejwe n’Imbonerakure.

Iki kinyamakuru SOS Médias Burundi, gitangaza ko amakuru cyahawe n’abasirikare bakuru barimo ufite ipeti rya Major n’undi ufite irya Colonel, yemeza ko hari abasirikare benshi bamaze gupfira muri Congo.

Nanone kandi mu kwezi k’Ukuboza 2025, abasirikare barenga 100 b’u Burundi bakomerekeye muri kiriya Gihugu, bagiye kuvurirwa mu Bitaro binyuranye by’i Bujumbura.

Amakuru avuga kandi ko aba basirikare bapfira muri Congo, bitajya bitangazwa mu buryo busanzwe bwemewe n’amategeko, ndetse nta n’indishyi zihabwa abo mu miryango yabo, yewe bamwe ntibahabwe n’uburenganzira bwo kugira uruhare mu mihango yo kubaherecyeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

Next Post

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Related Posts

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

by radiotv10
07/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk'Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri...

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuryango Uharanira Amahoro n'Imibereho myiza y’Abaturage (CPCC), watangaje ko Abantu 105 bari mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, bitabye...

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

by radiotv10
07/01/2026
0

Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Semera, mu Karere ka Afar mu majyaruguru ya Ethiopia, yari ibatwaye nk'abimukira, yahitanye abantu...

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

A report assessing the implementation of peace agreements has revealed that key provisions of the Washington Peace Agreement continue to...

IZIHERUKA

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain
MU RWANDA

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

by radiotv10
08/01/2026
0

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

08/01/2026
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

08/01/2026
Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

08/01/2026
Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

07/01/2026
Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.