• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi, aravuga ko iki Gihugu kimaze kohereza abasirikare bakabakaba ibihumbi 30 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Kanama 2022.

Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yashimangiye ko iki Gihugu kigifite abasirikare benshi mu burasirazuba bwa DRC.

Ni nyuma yuko abajijwe ku byari bimaze iminsi bivugwa ko u Burundi bwacyuye abasirikare babwo, agasubiza abitera utwatsi, avuga ko we abizi neza ko bakiriyo ahubwo ko abatashye ari abari mu bice bya Kamanyola, kandi ko na bo ari bacye, ndetse ko isaha n’isaha bashobora gusubirayo.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi, kirarangaza ko abasirikare babarirwa muri magana b’u Burundi bamaze kwicirwa mu ntambara yo muri DRC, abandi benshi bakahakomekera, mu gihe abandi bagiye bafatwa mpiri n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bakabagira imfungwa z’intambara.

Iki Kinyamakuru kivuga ko amakuru gikura imbere muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri DRC, yemeza ko u Burundi bumaze kohereza abasirikare 29 862 uhereye ku itariki batangiye koherezwayo mu ijoro ryo ku ya 14 rishyira ku ya 15 Kanama (08) 2022, kugeza muri Werurwe 2023 ndetse no mu bihe byakurikiyeho.

Na mbere kandi yo kohereza aba abasirikare mu bufatanye hagati y’Ibihugu byombi, igisirikare cy’u Burundi cyari cyarohereje abasirikare benshi mu Ntara ya Kivu y’Epfo guhashya imitwe ibiri yitwaje intwaro irwanya iki Gihugu, ari yo RED-Tabara ndetse n’uwa FNL (Forces Nationales de Libération) wa General Nzabampema. Abo basirikare kandi babaga baherekejwe n’Imbonerakure.

Iki kinyamakuru SOS Médias Burundi, gitangaza ko amakuru cyahawe n’abasirikare bakuru barimo ufite ipeti rya Major n’undi ufite irya Colonel, yemeza ko hari abasirikare benshi bamaze gupfira muri Congo.

Nanone kandi mu kwezi k’Ukuboza 2025, abasirikare barenga 100 b’u Burundi bakomerekeye muri kiriya Gihugu, bagiye kuvurirwa mu Bitaro binyuranye by’i Bujumbura.

Amakuru avuga kandi ko aba basirikare bapfira muri Congo, bitajya bitangazwa mu buryo busanzwe bwemewe n’amategeko, ndetse nta n’indishyi zihabwa abo mu miryango yabo, yewe bamwe ntibahabwe n’uburenganzira bwo kugira uruhare mu mihango yo kubaherecyeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 6 =

Previous Post

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

Next Post

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.