Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana no guteza imbere umubano n’Igihugu cye.

Ni mu butumwa Umukuru w’u Rwanda yatanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi micye Mamadi Doumbouya atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya ku bwo gutorwa nka Perezida wa Repubulika ya Guinea.”

Umukuru w’Igihugu yizeje mugenzi we wa Guinea ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’Ibihugu byombi ndetse guteza imbere imikoranire, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame na mugenzi we Mamadi Doumbouya basanzwe bafitanye ubucuti bwihariye, aho bombi buri umwe yagiye agirira ingendo muri buri Gihugu mu rwego rwo guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi n’ubucuti bwabo.

Mu ntangiro za Gicurasi umwaka ushize wa 2025, Perezida Mamadi Doumbouya  na Madamu we Lauriane Doumbouya, bagiriye uruzinduko mu Rwanda, banakiriwemo na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu rwuri rwabo ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera.

Muri Gicurasi 2024, Perezida Kagame na we yakiriwe na mugenzi we Mamadi Doumbouya, na we ukunze kumwita umuvandimwe akaba n’inshuti ye.

Muri Kanama 2024, ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kongera kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Mamadi Doumbouya yari umwe mu banyacyubahiro baje kwifatanya na we n’Abanyarwanda muri biriya birori.

Mamadi Doumbouya muri 2024 yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Umwaka ushize kandi Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Mamadi Doumbouya na Madamu we mu rwuri rwabo mu Bugesera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

Next Post

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Related Posts

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

by radiotv10
08/01/2026
0

In today’s digital world, screens are everywhere. From phones and laptops to TVs and tablets, many people spend hours staring...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli...

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Imodoka nini yari ipakiye amakara yifashishwa mu gutunganya sima yari ivanye mu Gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

IZIHERUKA

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain
MU RWANDA

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

by radiotv10
08/01/2026
0

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

08/01/2026
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

08/01/2026
Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

08/01/2026
Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

07/01/2026
Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.