• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
06/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela uherutse gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za America zimusanze mu Gihugu cye, ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko ku nshuro ya mbere, yavuze ko akiri Perezida, anagaragaza agahinda k’ibyo yakorewe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere aho Maduro n’umugore we Cilia bagezwaga imbere y’Urukiko rwo ku Rwego rw’Akarere mu Majyepfo ya New York.

Aba bombi bahakanye ibyaha byose baregwa nk’uko bikubiye mu kirego cy’ibyaha bashinjwa birimo umugambi w’iterabwoba ushingiye ku biyobyabwenge, umugambi wo kwinjiza Cocaine mu Gihugu, n’ibyaha bibiri bijyanye n’intwaro.

Maduro aregwa ibyaha byose bine, mu gihe umugore we Flores ashinjwa kwinjiza Cocaine mu Gihugu n’ibyaha byo gutunda intwaro, ariko we akaba adashinjwa iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, icyaha gihanishwa igihano kirekire. Inyandiko y’ibirego ivuga abandi bane, batashyikirijwe urukiko uyu munsi.

Mu magambo ye ya mbere, Maduro yagize ati “Ndi perezida wa Repubulika ya Venezuela… Nashimutiwe iwanjye i Caracas, muri Venezuwela. Ndi perezida washimuswe, imfungwa y’intambara. Ndi umwere. Nta cyaha nakoze. Ndi indakemwa.”

Umucamanza w’Urukiko Alvin Hellerstein, yaciye mu ijambo Maduro, amubwira ko ibyo yari atangiye kuvuga byo gushimutwa bizaganirwaho n’Urukiko “mu izindi nzira z’amategeko” mu iburanisna rizaba nyuma. Urubanza rutaha ruza tariki 17 Werurwe.

Umunyamategeko wunganira Maduro, Barry Pollack, yavuze ko hari “ibibazo bijyanye n’amategeko y’ishimutwa rye rya gisirikare.” Bikwiye kubanza kuganirwaho.

Naho Flores, Madamu wa Maduro, we yagize ati “Ndi Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Venezuela.” Ubwo yasabwaga kwiregura ku byaha bitatu aregwa, yasubije ati “Nta cyaha nigeze nkora, nta na kimwe.”

Maduro na Madamu we Flores bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma yuko itsinda ry’abakomando kabuhariwe b’igisirikare cya America, babasanze mu rugo rwabo ruri i Caracas, umurwa mukuru wa Venezuela.

Maduro n’umugore we ubwo bajyanwaga ngo bagezwe imbere y’Urukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − ten =

Previous Post

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby'ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y'umukino utegerejwe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.