Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

radiotv10by radiotv10
06/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela uherutse gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za America zimusanze mu Gihugu cye, ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko ku nshuro ya mbere, yavuze ko akiri Perezida, anagaragaza agahinda k’ibyo yakorewe.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere aho Maduro n’umugore we Cilia bagezwaga imbere y’Urukiko rwo ku Rwego rw’Akarere mu Majyepfo ya New York.

Aba bombi bahakanye ibyaha byose baregwa nk’uko bikubiye mu kirego cy’ibyaha bashinjwa birimo umugambi w’iterabwoba ushingiye ku biyobyabwenge, umugambi wo kwinjiza Cocaine mu Gihugu, n’ibyaha bibiri bijyanye n’intwaro.

Maduro aregwa ibyaha byose bine, mu gihe umugore we Flores ashinjwa kwinjiza Cocaine mu Gihugu n’ibyaha byo gutunda intwaro, ariko we akaba adashinjwa iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, icyaha gihanishwa igihano kirekire. Inyandiko y’ibirego ivuga abandi bane, batashyikirijwe urukiko uyu munsi.

Mu magambo ye ya mbere, Maduro yagize ati “Ndi perezida wa Repubulika ya Venezuela… Nashimutiwe iwanjye i Caracas, muri Venezuwela. Ndi perezida washimuswe, imfungwa y’intambara. Ndi umwere. Nta cyaha nakoze. Ndi indakemwa.”

Umucamanza w’Urukiko Alvin Hellerstein, yaciye mu ijambo Maduro, amubwira ko ibyo yari atangiye kuvuga byo gushimutwa bizaganirwaho n’Urukiko “mu izindi nzira z’amategeko” mu iburanisna rizaba nyuma. Urubanza rutaha ruza tariki 17 Werurwe.

Umunyamategeko wunganira Maduro, Barry Pollack, yavuze ko hari “ibibazo bijyanye n’amategeko y’ishimutwa rye rya gisirikare.” Bikwiye kubanza kuganirwaho.

Naho Flores, Madamu wa Maduro, we yagize ati “Ndi Madamu wa Perezida wa Repubulika ya Venezuela.” Ubwo yasabwaga kwiregura ku byaha bitatu aregwa, yasubije ati “Nta cyaha nigeze nkora, nta na kimwe.”

Maduro na Madamu we Flores bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za America, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, nyuma yuko itsinda ry’abakomando kabuhariwe b’igisirikare cya America, babasanze mu rugo rwabo ruri i Caracas, umurwa mukuru wa Venezuela.

Maduro n’umugore we ubwo bajyanwaga ngo bagezwe imbere y’Urukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − ten =

Previous Post

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Related Posts

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

by radiotv10
07/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk'Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri...

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuryango Uharanira Amahoro n'Imibereho myiza y’Abaturage (CPCC), watangaje ko Abantu 105 bari mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, bitabye...

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

by radiotv10
07/01/2026
0

Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Semera, mu Karere ka Afar mu majyaruguru ya Ethiopia, yari ibatwaye nk'abimukira, yahitanye abantu...

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby'ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y'umukino utegerejwe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.