Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu mugabo afite ubumuga ahubwo ko ari amayeri yakoreshaga kugira ngo asabe abantu ubufasha, ariko yemeza ko uburyo yafashwemo bigomba gukurikiranwa ubwabwo.

Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, ashyizeho amashusho agaragaza uyu mugabo ari gufatwa n’abantu bambaye imyambaro ya gisivile mu Mujyi wa Kigali, bakamujugunya mu modoka y’umweru.

Nubwo ntakigaragaza ko aba bantu ari abo mu nzego z’umutekano, uyu ukoresha konti yitwa Roger Official 48 kuri X, yabajije izi nzego niba bikwiye ko muntu ufite ubumuga yafatwa muri buriya buryo.

Muri ubu butumwa yanditse abaza inzego nka Polisi y’u Rwanda Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, n’abavugizi b’izi nzego, yagize ati “Ibi bintu birakwiye koko ku muntu ufite ubumuga koko? Ubu bunyamwuga buke tubwite Gati ki?!!”

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yahakanye aya makuru yatangaje ko uriya muntu afite ubumuga, ivuga ko atari ukuri, ahubwo ko uriya muntu yakoreshaga ayo mayeri kugira ngo abone uko asaba.

Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, rwagize ruti “Uwafashwe nta bumuga afite. Yigaragaje nk’ufite ubumuga akabikoresha asaba abantu ubufasha cyangwa amafaranga. Uburyo yafashwemo bikurikiranwa ukwabyo.”

Uyu wari watangaje ariya makuru, na we yongeye kugaruka ku uru rubuga nkoranyambaga, atangaza ko yari yahawe amakuru atari ukuri, kuko na we yaje kumenya ko uriya muntu adafite ubumuga.

Mu butumwa yongeye gushyira kuri X, uyu Roger Official 48 yagize ati “Gukosora Inkuru: Uwagaragaye mu mashusho ntabwo afite ubumuga ahubwo yigira ko afite ubumuga nk’uko Polisi y’u Rwanda ibivuga.”

Nubwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uburyo uriya muturage yafashwemo bizakurikiranwa, kugeza ubu, ntiharatangazwa icyaba cyakozwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + eighteen =

Previous Post

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Next Post

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk'Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.