Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko muri Somaliland, nyuma yo kwemeza nk’Igihugu cyigenga iyi Ntara yo muri Somalia, ibintu bitanyuze iki Gihugu.

Israel ni cyo Gihugu cyonyine kimaze kwemera ku mugaragaro icyemezo cya Somaliland cyo kwitandukanya na Somalia.

Gusa Somalia yo yatangaje ko icyo cyemezo cya Israel cyo kuyemera nk’igihugu kinyuranyije n’amategeko, inavuga ko uruzinduko rwa Saar ari uguhonyora bikomeye ubusugire bw’igihugu cyayo, no kwivanga mu bibazo byayo mu buryo butemewe.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, Saar yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohammed Abdullah, “byibanze ku nzego zose z’imibanire.”

Saar yagize ati: “Twiyemeje guteza imbere ku buryo bufatika umubano hagati ya Israel na Somaliland.”

Saar kandi yavuze ko Perezida Abdullah wa Somaliland yemeye ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu bwo kugirira uruzinduko rwemewe muri Israel.

Mu kwezi gushize ni bwo Perezida Abdullahi yavuze ko Somaliland izinjira mu masezerano azwi nka Abraham Accords, yashyizweho na Washington mu 2020, yahaye amahirwe ibihugu byo mu Kigobe nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), umufatanyabikorwa wa hafi wa Somaliland, ndetse na Bahrain, kugirana umubano wa dipolomasi na Israel.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida wa Somaliland yashimiye Israel n’abaturage bayo ku cyemezo bafashe cyo kwemera Somaliland nk’igihugu kigenga, anavuga ko iki cyemezo kizagira ingaruka nziza ku bukungu n’iterambere rya Somaliland.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + four =

Previous Post

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Next Post

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Related Posts

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

Hatangajwe umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo zapfiriye mu Burundi mu gihe gito

by radiotv10
07/01/2026
0

Umuryango Uharanira Amahoro n'Imibereho myiza y’Abaturage (CPCC), watangaje ko Abantu 105 bari mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi, bitabye...

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

Impanuka ikomeye yahitanye benshi muri Ethiopia bari basanzwe bari mu bibazo

by radiotv10
07/01/2026
0

Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Semera, mu Karere ka Afar mu majyaruguru ya Ethiopia, yari ibatwaye nk'abimukira, yahitanye abantu...

IZIHERUKA

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye
IBYAMAMARE

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

09/01/2026
Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

09/01/2026
Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.