Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku mbuga za YouTube na Twitch ku izina rya iShowSpeed, ategerejwe mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru mu ruzinduko rwe ruzenguruka umugabane wa Afurika, rukomeje gukurura imbaga y’abantu ku Isi hose binyuze mu gutambutsa ibiganiro imbonankubone (livestreams) bihoraho.
Uru ruzinduko ruzaba ari inshuro ya mbere iShowSpeed ageze mu Rwanda, igihugu kimaze kwigarurira imitima ya benshi ku ruhando mpuzamahanga kubera ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije. Uru ruzinduko rwa iShowSpeed rushobora kuba undi mwanya wo kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda, cyane cyane mu bakiri bato dore ko ari bo benshi bamukurikira.
iShowSpeed ni muntu ki?
iShowSpeed, ufite imyaka 20, abarirwa mu byamamare bikomeye ku mbuga nkoranyambaga mu rubyiruko rw’iki gihe.
Yavukiye i Cincinnati muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye atambutsa imikino ya mudasobwa (gaming streamer), aza kwamamara ku rwego rw’Isi bitewe n’imyitwarire ye irimo imbaraga nyinshi, ibisubizo bitunguranye ndetse n’uburyo butangaje yasubizaga abamukurikira.
Yatangiye gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2010, ariko izina rye riratumbagira cyane mu gihe cya COVID-19, ubwo gutambutsa ibiganiro bya live byari byafashe intera ku Isi.
Imyitwarire ye yuzuye urwenya n’uburyo agaragaza ibintu uko abyumva byamuhesheje igikundiro. Nyuma yaho, yaguye ibikorwa bye ajya mu muziki, gusesengura umupira w’amaguru, ibiganiro bya live ari hanze (IRL livestreams) ndetse n’ingendo mpuzamahanga.
Uyu munsi, iShowSpeed afite abakurikira babarirwa muri za miriyoni nyinshi ku mbuga zitandukanye, kandi kenshi ibiganiro bye bya live bikurikirwa n’abantu ibihumbi magana. Ubwamamare bwe bwatumye agirana ubufatanye n’ibyamamare bikomeye mu mupira w’amaguru nka Cristiano Ronaldo, yitabira amarushanwa akomeye ndetse agazenguruka imigabane itandukanye ku Isi, byose abinyujije mu gutambutsa ibiganiro bya live.
iShowSpeed ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Botswana, yatangaje mu kiganiro cya live ko kimwe mu bikorwa ateganya gukora ageze mu Rwanda ari gusura ingagi (gorilla trekking) muri Pariki y’Igihugu ya Virunga. Aya magambo yahise ashimisha cyane Abanyarwanda n’abakunda ubukerarugendo.
Amakuru aturuka hafi ye avuga ko iShowSpeed ateganyijwe kuzagaragara ku mukino wa Super Cup uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama.
Nubwo gahunda ye yose mu Rwanda itaratangazwa ku mugaragaro, biteganyijwe ko ibiganiro bye bya live bizagaragaramo guhura n’abafana, gusura Umujyi wa Kigali, ndetse n’ingendo zishoboka mu pariki z’igihugu cyangwa ahantu ndangamateka n’umuco w’u Rwanda.
Uru ruzinduko rushobora kuba amahirwe akomeye yo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu rubyiruko rwo ku Isi rukurikira iShowSpeed ku mbuga nkoranyambaga.
RADIOTV10











