Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

radiotv10by radiotv10
08/01/2026
in IMYIDAGADURO
0
Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyasudanikazi Nyakuecky William wamaze kwibatiza akazina ka Gaju, uba mu Rwanda, uvuga ko yanamaze kuba Umunyarwandakazi, yavuze ibintu bitatu akunda muri iki Gihugu, ku isonga haza Perezdia Paul Kagame “kuko afata Abanyarwanda bose nk’abana be.”

Uyu Munyasudanikazi uvuga ikinyarwanda ijambo ku rindi nk’uwakuze avuga uru rurimi ruhuza Abanyarwanda, akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, avuga uburyo akunda u Rwanda, ndetse agaragaza ko yamaze gutora Umuco w’iki Gihugu irimo kubyina imbyino gakondo.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize hanze, Kuecky William AKA Gaju, yatangiye agira ati “Ndabasuhuje cyane, kandi umwaka mushya kuri twese, ndi Gaju Nyakuecky wo muri Sudani y’Epfo, kandi ndi Umunyarwanda.”

Yakomeje avuga ibintu bitatu akunda mu Rwanda, ati “Icya mbere, nkunda Perezida wacu, ndamukunda cyane kuko afata Abanyarwanda nk’abana be, akunda Igihugu cyane.”

Akomeza avuga ko icya kabiri ari umuco w’Abanyarwanda wihariye wo kugira urugwiro, aho avuga ko bawihariyeho agereranyije n’abandi Banyafurika.

Ati “Mufite umuco utandukanye cyane muri Afurika yose; mukunda abantu, mufata abantu neza pe, muri abantu beza.”

@kuecky.william.de

#creatorsearchinsights

♬ original sound – kuecky William deng

Yavuze kandi icya gatatu na cyo u Rwanda rukihariyeho ku Mugabane wose wa Afurika, ati “Isuku. Mu Rwanda ni hezaaa, umva Abanyarwanda mufite isuku, nkunda Abanyarwanda cyane.”

Nyakuecky William AKA Gaju, avuga ko rimwe aba yifuza gusubira muri Sudani y’Epfo kuko ari Igihugu cye cy’amavuko, ariko urukundo afitiye u Rwanda na rwo rukahamwibagiza.

Ati “Ukuntu nkunda mu Rwanda njyewe, ntabwo nashobora kubivuga. Ikindi ni Perezida. Muri Afurika yose, ntabwo wabona umuntu nka Perezida wacu Kagame.”

Abanyamahanga hafi ya bose bagera mu Rwanda, bararutangarira, ku buryo hari n’aba bafite gahunda zizamara igihe runaka nko kwiga, barangiza bagafata icyemezo cyo kuguma muri iki Gihugu cy’imisozi Igihumbi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + twenty =

Previous Post

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Next Post

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

Related Posts

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamamaye nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi Shizzo, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, basezeranye imbere y’amategeko. Aba bombi bamaze...

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

by radiotv10
07/01/2026
0

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banitaga ‘Umwamikazi wazo’, yagaragaje ko umwaka ushize wamubereye uw’imitwaro, ariko...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.