Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyanza: Yagiye gukoresha imodoka mu igaraje ayakije ihita ishya irakongoka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu igaraje riherereye mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza habereye inkongi y’umuriro yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahiye ubwo umushoferi yayatsaga.

Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 ubwo iyi modoka yagiraga ikibazo bigatuma umushoferi wayo ajya kuyikoresha.

Ubwo yari mu igaraje ya Kompanyi yitwa Smart Garage, umushoferi watwaraga iyi modoka isanzwe yifashishwa mu ngendo rusange, yayakije ihita ifatwa n’umuriro irashya irakongoka.

Bamwe mu bazi iby’ibinyabiziga bari muri iri Garaje batangaza ko umuriro watangiriye muri moteri y’iyi modoka ndetse ko ari ho hari ikibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko iyi mpanuka yabaye koko ari ko nta muntu yahitanye ndetse ko nta bindi byangiritse uretse iyi modoka gusa yahiye igakongoka ariko ibindi byose biri mu igaraje ntacyo byabaye.

Ntazinda Erasme atangaza ko ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahatabaranye ingoga ikaza kuzimya uyu muriro kugira ngo utaza gufata inyubako za ririya garaje.

Yagize ati “Inzu z’iryo garaje zirimo ibikoresho byifashishwa ntizagira icyo ziba gusa imodoka yo yahiye irakongoka.”

Hamaze iminsi hagaragara inkongi zibasira imodoka zo muri ubu bwoko. Mu mpera z’ukwezi gushize, imodoka na yo yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari isanzwe itwara abanyeshuri, yafatiwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari igeze mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanda mu Karere ka Kicukiro.

Iyi modoka yari irimo n’abanyeshuri yari ijyanye ku ishuri, na yo yarahiye irakongoka ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one − one =

Previous Post

Hashyizweho Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri izagenzura uko abatujwe mu midugudu babayeho

Next Post

MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

Related Posts

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

How to Clean Your Earbuds and Keep Germs Away

by radiotv10
05/01/2026
0

Earbuds are amazing, they let us enjoy music, podcasts, and calls anywhere. But did you know they can be full...

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

IZIHERUKA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga
MU RWANDA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

05/01/2026
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

MINEDUC yasabye Abarimu kuzatangira igihembwe gitaha barikingije urukingo rwa gatatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.