Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko ikipe ayoboye yiteguye gukina nta bwoba, igamije gutsinda no gutanga ibyishimo ku bafana bayo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Bruno yagarutse ku bakinnyi bashya bageze muri Rayon Sports, agaragaza ko anyuzwe cyane n’uko ubuyobozi bw’ikipe bwakoze ibishoboka byose bukabazanira abakinnyi bashobora kongera imbaraga mu ikipe. Nubwo yemeye ko igihe cyo gukorana na bo cyabaye gito, yavuze ko bafite ubunararibonye buhagije bwo kwinjira mu ikipe vuba bagasubiza ibyifuzo by’umutoza n’ikipe muri rusange.
Yagize ati: “Ni abakinnyi bafite experience, bashobora kwinjira mu ikipe vuba. Turabategerejeho byinshi, haba kuri uyu mukino wa Super Cup ndetse no mu mikino isigaye y’uyu mwaka w’imikino.”
Yashimangiye ko intego ari imwe gusa: gutsinda no kwegukana Super Cup. Yavuze ko yasabye abakinnyi be gutanga byose mu buryo bw’imikinire, mu bushake no mu mihate, kugira ngo bazave mu kibuga bumva bakoze inshingano zabo neza.
Ati: “Ndashaka umukino wuzuye, ugaragaza kwitanga n’ubwitange. Icy’ingenzi ni uko tutazagira ibyo twicuza, kuko tuzasoza tubyina insinzi dufite igikombe.”
Rayon Sports imaze imikino itandatu idatsinda APR FC mu mikino yose, by’umwihariko ntirayitsindira muri Stade Amahoro kuva yavugururwa.
Aime Augustin
RADIOTV10










