Umutwe w’inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace ka Bukama mu Ntara ya Haut-Lomami, umunani bahasiga ubuzima biganjemo abarwanyi b’uyu mutwe.
Abarwanyi batandatu bakekwaho kuba abarwanyi ba Bakata Katanga bose bishwe, abaturage babiri na bo bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba Bakata Katanga ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zagiye gutanga umusada muri kariya gace ka Bukama ku mugoroba wo ku wa Gatandat.
Nk’uko Mamadou Kalenga Wanonda, uyobora Teritwari ya Bukama abivuga, igitero cyabaye ubwo imodoka zari zirimo zinyura mu gace gatuwemo n’abaturage hafi y’isoko.
Yagize ati “Mu gihe cyo kurasana hagati mu gace ka rubanda, iruhande rw’isoko, amasasu yageze mu baturage bari bibereye mu mahoro.”
Amakuru avuga ko abasirikare b’igisirikare cya Leta bahanganye n’abarwanyi b’uyu mutwe waBakata Katanga, bageraga kuri 60, bakaba banabashije guhashya izi nyeshyamba
Nk’uko Mamadou Kalenga Wanonda abivuga, aba basirikare bahanganye n’uriya mutwe, bari baherutse kugera muri aka gace baturutse mu kigo cya gisirikare cya Kamina, imirwano yabaye ikaba yamaze isaha imwe.
Yanavuze ko gahunda yo kongera abasirikare muri aka gace ka Bukama, byanakozwe mu tundi two muri iyi Ntara ya Haut-Lomami, cyane cyane Kabongo, na havugwaho kuba hugarijwe n’imitwe.
RADIOTV10











