Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zayigabaho igitero.
Ibyo Iran yabitangaje mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amaze iminsi avuga ko Iran niramuka irashe ku baturage bigaragambya, America izahita ibyivangamo kugira ngo irinde abaturage.
Ni mu gihe inzego z’umutekano zikomeje guhangana n’abigaragambya mu guhosha imvururu zikomeje guhitana abantu benshi.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yatanze umuburo ko Israel, hamwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibigo byazo by’ubwikorezi bwo mu nyanja, birazaraswa nibiramuka bateye Iran.
Abayobozi ba Iran bashinja Washington na Israel guteza no gukangurira imyigaragambyo iriho ubu, mu gihe inzego z’umutekano zivuga ko zakajije ingamba zo guhangana n’abo bise abateza imvururu.
Iyi myigaragambyo yatangiye mu mpera z’Ukuboza 2025, bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro, nubwo yaje guhinduka iyo kwamagana ubuyobozi bw’iki Gihugu, basaba ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ava ku butegetsi.
Kugeza ubu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu basaga 116 bamaze kugwa muri izi mvururu, mu gihe abarenga 2 600 bamaze gutabwa muri yombi kuva iyi myigaragambyo yatangira.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10











