• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

radiotv10by radiotv10
12/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zayigabaho igitero.

Ibyo Iran yabitangaje mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amaze iminsi avuga ko Iran niramuka irashe ku baturage bigaragambya, America izahita ibyivangamo kugira ngo irinde abaturage.

Ni mu gihe inzego z’umutekano zikomeje guhangana n’abigaragambya mu guhosha imvururu zikomeje guhitana abantu benshi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yatanze umuburo ko Israel, hamwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibigo byazo by’ubwikorezi bwo mu nyanja, birazaraswa nibiramuka bateye Iran.

Abayobozi ba Iran bashinja Washington na Israel guteza no gukangurira imyigaragambyo iriho ubu, mu gihe inzego z’umutekano zivuga ko zakajije ingamba zo guhangana n’abo bise abateza imvururu.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu mpera z’Ukuboza 2025, bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro, nubwo yaje guhinduka iyo kwamagana ubuyobozi bw’iki Gihugu, basaba ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, ava ku butegetsi.

Kugeza ubu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu basaga 116 bamaze kugwa muri izi mvururu, mu gihe abarenga 2 600 bamaze gutabwa muri yombi kuva iyi myigaragambyo yatangira.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Next Post

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n'inyeshyamba z'umutwe umwe muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.