Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku mukino wa Super Cup, yatashye mu rucyerera yanga ko abo mu rusisiro atuyemo bamubona, ntanatahane n’umuryango we bari bazanye.
Ni nyuma y’umukino wabaye kwa gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, w’igikombe kiruta ibindi [Super Cup] warangiye ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1, iyirusha cyane bigagaragarira buri wese.
Bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije w’iyi kipe, ndetse n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, bagaragaje ibyishimo ubwo iyi kipe yatsindaga mucyeba wayo.
Ku bafite amazina azwi muri Rayon Sports, ho byari umubabaro, byumwihariko kuri Sadate Munyakazi wihebeye iyi kipe yanigeze kubera Perezida.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Munyakazi Sadate, yavuze ko uriya munsi ikipe yihebeye yatsindiweho na APR, wamubereye muremure.
Yagize ati “Umunsi w’ejo wambereye muremure cyaneeee ndetse natashye mu rucyerera nanga ko muri Quartier bambona.”
Sadate akomeza avuga ko yavuye mu rugo ari kumwe n’abo mu muryango we bishimye bizeye ko iyi kipe ibaha ibyishimo, ariko ko mu gutaha, batatahanye.
Ati “Navuye mu rugo n’umuryango wanjye twemye, dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mu gihe abandi INTSINZI yabagejeje mu bicu.”
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup, inafite icya shampiyona y’umwaka w’imikino ushize wa 2024-2025, ikaba ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’uyu mwaka, mu gihe Rayon Sports iri ku wa cyenda.

RADIOTV10










