• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

radiotv10by radiotv10
12/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye
Share on FacebookShare on Twitter

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku mukino wa Super Cup, yatashye mu rucyerera yanga ko abo mu rusisiro atuyemo bamubona, ntanatahane n’umuryango we bari bazanye.

Ni nyuma y’umukino wabaye kwa gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, w’igikombe kiruta ibindi [Super Cup] warangiye ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1, iyirusha cyane bigagaragarira buri wese.

Bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije w’iyi kipe, ndetse n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, bagaragaje ibyishimo ubwo iyi kipe yatsindaga mucyeba wayo.

Ku bafite amazina azwi muri Rayon Sports, ho byari umubabaro, byumwihariko kuri Sadate Munyakazi wihebeye iyi kipe yanigeze kubera Perezida.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Munyakazi Sadate, yavuze ko uriya munsi ikipe yihebeye yatsindiweho na APR, wamubereye muremure.

Yagize ati “Umunsi w’ejo wambereye muremure cyaneeee ndetse natashye mu rucyerera nanga ko muri Quartier bambona.”

Sadate akomeza avuga ko yavuye mu rugo ari kumwe n’abo mu muryango we bishimye bizeye ko iyi kipe ibaha ibyishimo, ariko ko mu gutaha, batatahanye.

Ati “Navuye mu rugo n’umuryango wanjye twemye, dutaha urusorongo kubera inkoni enye, ni mu gihe abandi INTSINZI yabagejeje mu bicu.”

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Super Cup, inafite icya shampiyona y’umwaka w’imikino ushize wa 2024-2025, ikaba ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’uyu mwaka, mu gihe Rayon Sports iri ku wa cyenda.

Sadate yavuze ko yavuye mu rugo ari kumwe n’abo mu muryango ariko bagataha urusorongo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − ten =

Previous Post

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Next Post

Editorial: The New World Economic Order

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.