• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

radiotv10by radiotv10
13/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran kizashyirirwaho umusoro wa 25% ku bicuruzwa byose gicuruzanya na Amerika.

mu gihe Washington iri gusuzuma uko yakwitwara ku bibera muri Iran, aho kuri ubu imyigaragambyo irwanya ubutegetsi ikomeje gufata indi ntera.

Abinyujije ku rubuga Truth Social, Trump yagize ati: “Kuva aka kanya, igihugu icyo ari cyo cyose gikora ubucuruzi na Repubulika ya Islamu ya Iran kizishyura umusoro wa 25% ku bucuruzi bwose kizakorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi iri tegeko ni ntakuka.”

Iyo misoro ya gasutamo kandi izajya yishyurwa n’abatumiza ibicuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babivanye muri ibyo bihugu.

Igihugu cya Iran, kiri mu muryango w’ibihugu bitunganya peteroli bya OPEC, cyari kimaze imyaka myinshi n’ubundi cyarafatiwe ibihano bikomeye na Washington, ndetse cyari gisanzwe cyohereza igice kinini cya peteroli yacyo mu Bushinwa, mu gihe Turikiya, Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’u Buhinde biri mu bihugu bikomeye ikorana na byo mu bucuruzi.

Ambasade y’u Bushinwa i Washington yanenze iki cyemezo cya Trump, ivuga ko u Bushinwa buzafata ingamba zose zikenewe mu kurengera inyungu zabwo, ndetse yamagana ibihano byose bitemewe bishyirwaho ku ruhande rumwe n’uburyo Trump akoresha ububasha afite no hanze y’imbibi z’igihugu cye.

Abinyujije ku rubuga X, Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa i Washington yagize ati: “Uko u Bushinwa buhagarara burwanya ishyirwaho ry’imisoro ya gasutamo mu buryo butarobanura ni ihame ridahinduka kandi risobanutse. Intambara z’imisoro n’iz’ubucuruzi nta batsinzi zigira, kandi igitutu n’igitugu ntibishobora gukemura ibibazo.”

Ni mu gihe ibihugu by’u Buyapani na Koreya y’Epfo, byombi biheruka kumvikana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku masezerano y’ubucuruzi umwaka ushize, byatangaje kuri uyu wa Kabiri ko bihanze amaso ikigiye gukurikiraho.

Minisiteri y’Ubucuruzi ya Koreya y’Epfo yagize iti: “Twiteguye kuzafata ingamba zose zikenewe, mu gihe ibikorwa bya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizaba bimaze gusobanuka.”

Trump atangaje ibi bihano ku bihugu bikorana ubucuruzi na Iran, mu gihe imibare ya vuba ya Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka wa 2022 Iran yohereje ibicuruzwa mu bihugu 147 byari abafatanyabikorwa bayo mu bucuruzi.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − five =

Previous Post

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Next Post

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.