Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran kizashyirirwaho umusoro wa 25% ku bicuruzwa byose gicuruzanya na Amerika.
mu gihe Washington iri gusuzuma uko yakwitwara ku bibera muri Iran, aho kuri ubu imyigaragambyo irwanya ubutegetsi ikomeje gufata indi ntera.
Abinyujije ku rubuga Truth Social, Trump yagize ati: “Kuva aka kanya, igihugu icyo ari cyo cyose gikora ubucuruzi na Repubulika ya Islamu ya Iran kizishyura umusoro wa 25% ku bucuruzi bwose kizakorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi iri tegeko ni ntakuka.”
Iyo misoro ya gasutamo kandi izajya yishyurwa n’abatumiza ibicuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babivanye muri ibyo bihugu.
Igihugu cya Iran, kiri mu muryango w’ibihugu bitunganya peteroli bya OPEC, cyari kimaze imyaka myinshi n’ubundi cyarafatiwe ibihano bikomeye na Washington, ndetse cyari gisanzwe cyohereza igice kinini cya peteroli yacyo mu Bushinwa, mu gihe Turikiya, Iraq, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’u Buhinde biri mu bihugu bikomeye ikorana na byo mu bucuruzi.
Ambasade y’u Bushinwa i Washington yanenze iki cyemezo cya Trump, ivuga ko u Bushinwa buzafata ingamba zose zikenewe mu kurengera inyungu zabwo, ndetse yamagana ibihano byose bitemewe bishyirwaho ku ruhande rumwe n’uburyo Trump akoresha ububasha afite no hanze y’imbibi z’igihugu cye.
Abinyujije ku rubuga X, Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa i Washington yagize ati: “Uko u Bushinwa buhagarara burwanya ishyirwaho ry’imisoro ya gasutamo mu buryo butarobanura ni ihame ridahinduka kandi risobanutse. Intambara z’imisoro n’iz’ubucuruzi nta batsinzi zigira, kandi igitutu n’igitugu ntibishobora gukemura ibibazo.”
Ni mu gihe ibihugu by’u Buyapani na Koreya y’Epfo, byombi biheruka kumvikana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku masezerano y’ubucuruzi umwaka ushize, byatangaje kuri uyu wa Kabiri ko bihanze amaso ikigiye gukurikiraho.
Minisiteri y’Ubucuruzi ya Koreya y’Epfo yagize iti: “Twiteguye kuzafata ingamba zose zikenewe, mu gihe ibikorwa bya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizaba bimaze gusobanuka.”
Trump atangaje ibi bihano ku bihugu bikorana ubucuruzi na Iran, mu gihe imibare ya vuba ya Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka wa 2022 Iran yohereje ibicuruzwa mu bihugu 147 byari abafatanyabikorwa bayo mu bucuruzi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10









