Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yambitse impeta umukunzi we Nkurunziza Retina, amusaba kuzamubera umugore, na we arabyemera.
Mbere y’uko uyu muhanzi yerekana umukunzi we, yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ari wenyine, imbere ye hari isahani iriho imbuto, bigaragara ko hari uwo bari kumwe ari guhereza cyangwa ashaka gutamika.
Yayihereje amagambo agira ati “Nitumara kwambuka Yorodani tuzicara dusorome imbuto tuzazirye nta kibazo dufite kuko tuzaba twarazikobokeye Hari Ibyiringiro.”
Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyo foto, byagaragaye ko bamwe bahise bamenya icyabaye, bakeka ko yaba yateye ivi.
Nyuma y’amasaha make, aya makuru yabaye impamo, ahamijwe na nyirubwite, werekanye ku mugaragaro ko umukunzi we Nkurunziza Retina, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, yamwemereye kuzamubera umugore. Ibyo byagaragajwe n’amafoto bari kumwe, aherekejwe n’amagambo meza y’imitoma.
Yanditse ati “Igihe iyo ari icyacyo, Imana ituma biba. When the time is right, I the Lord will make it happen! Umutima wanjye waguhisemo kandi n’ijuru rirabyemera. My heart chose you, and heaven approved! Ndagukunda uyu munsi, ejo n’iteka ryose. Ndagukunda uyu munsi, ejo n’igihe cyose.”
Uyu muhanzi Prosper Nkomezi yakunze kunugwanugwa mu rukundo na Miss Muheto Nshuti Divine, ndetse itangazamakuru ryakunze kubimubazaho akabihakana. Icyakora, urukundo rwe na Retina rwari ruzwi n’inshuti ze za hafi, nubwo rutigeze rumenyekana mbere y’uko Prosper abyitangariza ubwe.
Prosper Nkomezi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Hari Ibyiringiro.”

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10











