Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in SIPORO
0
Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda, ababwira ko batagomba kugendera ku kwishimira kwakira iri rushanwa gusa, ahubwo bagomba no guhatana.

Iki Gikombe cya Afurika kizatangira gukinirwa mu Rwanda kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, tariki ya 21 kugeza kuya 31 Mutarama 2026.

Minisitiri Mukazayire yabahaye uyu mukoro kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo yabakiraga muri BK Arena bari kumwe n’umutoza wabo Umunyatunisia Hafedh Zouabi, ndetse baherekejwe na Perezida wa Federasiyo ya Handball, Twahirwa Alfred.

Madamu Mukazayire yasabye abakinnyi kuzakinana umuhate kandi bakibuka ko bahagarariye Abanyarwanda bose kandi na bo biteguye kubashyigikira.

Ati: “Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa, tugomba kwakira neza tukanitwara neza tukaza mu ba mbere. Ni ishema kuba dushoboye kwakira iri rushanwa, dufite ikipe ikina kandi ifite ubushobozi bwo kongera kwitabira igikombe nk’iki atari ukwitabira gusa kuko twakiriye.”

Yongeyeho ati: “Handball ni umukino dushyigikiye kandi ni siporo tubonamo ejo heza. Iri muri siporo itwereka ko gutangirira mu bato bishoboka, ikaba ari siporo ishobora gutuma tugira icyizere. Iyo wabonye aho ufite amahirwe, urushaho kuhashyira imbaraga. Mu myaka itatu iri imbere, dushobora kuba turi mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika bishobora kwinjira mu Gikombe cy’Isi banabitsindiye.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwisanga Peter, wavuze ahagarariye abakinnyi, na we yijeje Minisitiri ko abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye guhagararira neza igihugu muri iri rushanwa.

Kwisanga yabwiye Minisitiri ko intego ya mbere bihaye ari ukubanza kurenga imikino y’amatsinda bakaza mu makipe umunani ya mbere, nyuma bakazabona kwihangira izindi ntego.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Algeria, Nigeria na Zambia, ari na yo ruzaheraho mu mukino ufungura irushanwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Ibihugu bitanu bya mbere muri iri rushanwa bizabona itike y’Igikombe cy’Isi.

Mu kwitegura, u Rwanda rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti. Umukino wa mbere rwatsinzwe na Gabon ibitego 31 kuri 29, uwa kabiri rutsinda Cameroun ibitego 27–26.

Umukino wa gatatu, ari na wo wa nyuma wo kwitegura, u Rwanda rurongera gukina na Gabon kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, umukino uzabera muri Petit Stade saa 19:00.

Ku ikubitiro, u Rwanda rwari rugiye gukina na Congo Brazzaville ku wa Gatatu tariki ya 14/01/2026, ariko Congo iza gutangaza ko itazagera mu Rwanda.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bizeje Minisitiri kuzitwara neza
Abayobozi muri Federasiyo ya Handball na bo bavuga ko ikipe ihagaze neza
Minisitiri Mukazayire yasabye abakinnyi kuzibuka ko bazaba bahetse ibendera ry’u Rwanda

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Related Posts

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

by radiotv10
14/01/2026
0

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye...

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

IZIHERUKA

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100
MU RWANDA

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

by radiotv10
16/01/2026
0

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

16/01/2026
Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

15/01/2026
RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

15/01/2026
Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Ariko ahari bandambiwe-Umuhanzikazi Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby'ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.