Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku masezerano y’i Doha, aho rwakoresheje indege zitagira abapilote zigashanyaguza bimwe mu bikorwa byo muri Uvira, zikanahitana ubuzima bw’abaturage.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Kane wavuze ko ibi bitero by’indege zitagira abapilote (Drone) byaberete mu gace ko muri Uvira.

Kanyuka watangiye avuga ko “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano” yavuze ko biriya bitero byabaye ku manywa y’ihangu ku ya 14 Mutarama 2026 saa munani n’iminota makumyabiri.

Yagize ati “Indege zitagira abapilote z’abarwanyi b’impuzamugambi z’ubutegetsi (bwa DRC) zateye ibisasu ku cyambu cya Kalundu muri Uvira, bitera kwangirika gukomeye kw’ibikoresho ndetse binahitana ubuzima bw’abantu.”

Kanyuka wanagaragaje amafoto y’ibikorwa byangijwe na biriya bitero bya drones za FARDC n’abambari bayo, yakomeje avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 risaba abarimo Umuryango Mpuzamahanga kwirebera ibiriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano bwishyiriyeho umukono i Doha muri Qatar.

Ubutegetsi bwa Congo n’ababurwanirira, bakomeje kuvugwaho kurenga kuri ariya masezerano, mu gihe iri Huriro rwa AFC/M23 riherutse kurekura Umujyi wa Uvira ryari ryafashe, akaba ari na wo warashwemo biriya bisasu byarashwe na za drones.

Iri Huriro kandi ryakunze kuvuga ko ridashobora kwihanganira kubona ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza gukora ibikorwa nka biriya bibangamira Abanyekongo, kuko rizajya rijya guhangana na byo ku isoko y’aho bitegurirwa.

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga aherutse kuvuga ko urugamba rwo kobohora DRC, rukomeje, kandi ko abakekaga ko rwarangiye, ahubwo bakwiye kumva ko ari bwo rugitangira.

Drones za FARDC zashwanyaguze ibikorwa bimwe muri Uvira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + nine =

Previous Post

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

IZIHERUKA

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa
AMAHANGA

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

16/01/2026
Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

16/01/2026
Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby'ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.