• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku masezerano y’i Doha, aho rwakoresheje indege zitagira abapilote zigashanyaguza bimwe mu bikorwa byo muri Uvira, zikanahitana ubuzima bw’abaturage.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Kane wavuze ko ibi bitero by’indege zitagira abapilote (Drone) byaberete mu gace ko muri Uvira.

Kanyuka watangiye avuga ko “Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano” yavuze ko biriya bitero byabaye ku manywa y’ihangu ku ya 14 Mutarama 2026 saa munani n’iminota makumyabiri.

Yagize ati “Indege zitagira abapilote z’abarwanyi b’impuzamugambi z’ubutegetsi (bwa DRC) zateye ibisasu ku cyambu cya Kalundu muri Uvira, bitera kwangirika gukomeye kw’ibikoresho ndetse binahitana ubuzima bw’abantu.”

Kanyuka wanagaragaje amafoto y’ibikorwa byangijwe na biriya bitero bya drones za FARDC n’abambari bayo, yakomeje avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 risaba abarimo Umuryango Mpuzamahanga kwirebera ibiriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano bwishyiriyeho umukono i Doha muri Qatar.

Ubutegetsi bwa Congo n’ababurwanirira, bakomeje kuvugwaho kurenga kuri ariya masezerano, mu gihe iri Huriro rwa AFC/M23 riherutse kurekura Umujyi wa Uvira ryari ryafashe, akaba ari na wo warashwemo biriya bisasu byarashwe na za drones.

Iri Huriro kandi ryakunze kuvuga ko ridashobora kwihanganira kubona ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza gukora ibikorwa nka biriya bibangamira Abanyekongo, kuko rizajya rijya guhangana na byo ku isoko y’aho bitegurirwa.

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga aherutse kuvuga ko urugamba rwo kobohora DRC, rukomeje, kandi ko abakekaga ko rwarangiye, ahubwo bakwiye kumva ko ari bwo rugitangira.

Drones za FARDC zashwanyaguze ibikorwa bimwe muri Uvira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + eighteen =

Previous Post

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Next Post

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.