Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano ya Politiki yanenzwe na bamwe mu babyeyi n’abarezi.

Ni nyuma yuko amwe mu mashuri yo muri Komini ya Kirundo, akorewemo ibyo bikorwa bya Politiki, arimo Ishuri Ribanza rya Gikuyo, Ishuri rya Kavomo, n’ishuri rya Islam ryo muri ako gace.

Amakuru avuga ko ku ya 10 Mutarama umunsi wo ku wa Gatandatu, hateguwe igikorwa cyo kwerekana imbaraga cya CNDD-FDD mu mujyi wa Kirundo, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi.

Kuri uwo munsi, abanyeshuri bo muri ariya mashuri bashishikarijwe kwitabira isiganwa ryakurikiwe n’urugendo rwa politiki mu mihanda y’umujyi, bituma ibikorwa by’itangwa ry’amasomo ryari riteganyijwe uwo munsi bihagarikwa.

Umubyeyi w’umunyeshuri umwe wiga mu Ishuri Rikuru rya Tekiniki rya Municipal ya Kirundo, yagize “Abana bacu bagombaga gusubira ku ishuri kwiga cyangwa amasomo yo kwiyitaho ku wa Gatandatu. Ahubwo, bajyanywe mu bikorwa bya politiki.”

Ababyeyi benshi bahangayikishijwe no kuba abana bato bacengezwamo ibitekerezo bya bya politiki aho kwigishwa amasomo azabagirira umumaro mu bihe bizaza.

Umubyeyi w’umunyeshuri wiga mu Ishuri Ribanza rya Gikuyo yagize ati “Ndetse n’abana bato bari bahari. Ni gute abanyeshuri bashobora gucengezwamo ibitekerezo bya politiki mu gihe bagomba kurindwa no gucungwa?”

Muri urwo rugendo rwakozwe n’aba banyeshuri, hagendaga havugwa ubutumwa bushyigikira ishyaka CNDD-FDD, nk’aho hari aho bavugaga ko iri shyaka rizaguma ku butegetsi “kugeza igihe Yesu Kristu azagarukira” kandi ko ari ryo “shyaka ryonyine ridashobora kugira uwahangana na ryo” amagambo yafashwe nk’ateye ubwoba na bamwe mu baturage.

 

Bamwe mu barezi na bo bifashe ku munwa

Bamwe mu barimu baganiriye na SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bamagana ibi byakozwe na ririya shyaka, bakavuga ko bihabanye n’umuhamagaro wo kwigisha no kurera.

Umwe yagize ati “Ishuri rigomba kuguma ari ahantu hadafite aho habogamiye. Inshingano zacu ni ukwigisha abaturage bafite inshingano, ntabwo ari ukubakoresha mu nyungu za politiki.”

Undi mwarimu yagize ati “Iyo umuyobozi w’ishuri ashishikariza abanyeshuri gukora ibikorwa bya politiki, bahemukira icyizere cy’ababyeyi kandi barenga ku mahame mbwirizamuco y’uburezi.”

Mu bavuzwe n’ababyeyi harimo Jean Paul Mukezangango, umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Tekiniki rya Kirundo. Ababyeyi basaba ko yirukanwa, bemeza ko yitwara nk’umunyapolitiki kuruta kuba umurezi.

Uhagarariye ababyeyi yagize ati “Umuyobozi w’ishuri agomba kurinda abana bacu, ntabwo abashora mu ntambara za politiki.”

Imiryango itari ya Leta yo muri kariya gace, na yo yanenze cyane ibi bikorwa, ivuga ko ari ukubangamira uburenganzira bw’abana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 6 =

Previous Post

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Next Post

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

IZIHERUKA

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri
IBYAMAMARE

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.