• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri
Share on FacebookShare on Twitter

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa kuko atazi icyo isobanura, kandi ko nta mbabazi asaba abamutwamye bavuga ko yabatengushye kuko yaririmbye indirimbo y’ubusambanyi, kuko atari cyo yabikoreye.

Indirimbo Po Pom y’umuhanzi Bruce Melodie yakoranye n’abarimo Diamond iri no mu zigezweho muri iki gihe, ikimara kujya hanze mu minsi ishize, Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana Theo Bosebabireba, yagaragaye mu mashusho ayiririmba.

Ni ibintu byatunguye benshi kubona uyu muhanzi uzwiho kuririmba indirimbo z’Imama, asubiramo iyi y’isi, bamwe banavuga ko ivuga ku busambanyi.

Mu kiganiro Theo Bosebabireba yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, yavuze ko abasamiye hejuru ariya mashusho yagaragaye aririmbamo iyi ndirimbo, bagahita bamwitirira ko yamamaje ubusambanyi, bamuhoye ubusa, kuko yasubiyemo iriya ndirimbo ‘Pom Pom’ atazi ko ari iy’ubusambanyi.

Ati “Kuko ntabwo nzi ngo Pom Pom aho ihuriye no kuba ari ubusambanyi, ntabyo njye nzi. Nanjye nkibona indirimbo nayisamiye hejuru, nk’uko bansamye nanjye.”

Theo Bosebabireba avuga ko asanzwe akunda umuziki, ku buryo ntacyamubuza gushyigikira cyangwa kumva igihangano cya buri muhanzi, atitaye ku wo ari we cyangwa ibyo aririmbamo.

Avuga ko asanzwe yikundira umuhanzi Bruce Melodie, ku buryo kuririmba iriya ndirimbo ye ntawe bikuye gutungura.

Avuga ko we asanzwe yumva n’izindi ndirimbo ziri mu zindi ndimi, aba atanumva ubutumwa buzirimo, ariko ko bitamubuza kuzikunda.

Ati “Njye nta rurimi rw’abazungu nzi, ariko numva indirimbo ya Celine Dion ikarangira. Mbabarira umbwire mba numvisemo iki? […]”

Avuga ko ubwo yaririmbaga iriya ndirimbo Pom Pom, yumvaga ari gushyigikira umuhanzi w’Umunyarwanda mugenzi we, byumwihariko Bruce Melodie asanzwe akunda.

Ati “Numvaga ndi gushyigikira umuhanzi nyarwanda bita Bruce Melodie nkanabarangira nti ‘mujye kubishaka’ umunota utarashira nti mujye kumva iyi ndirimbo ndumva iryoshye.”

The Bosebabireba avuga ko yatunguwe no kuba abantu baramututse, kandi batatutse nyiri kuyiririmba, kandi ko yumva ntacyo yishinja.

Ati “Njye umutima nabikoranye, ntabwo wari umutima wo gukora icyaha […] urukundo nkunda umuziki, nta mbabazi nasabira biriya bintu. Nta cyaha njye nakoze.”

Theo Bosebabire asaba abantu kuva mu mitekerereze iciriritse, bagashyira imbere urukundo rwo gushyigikirana na we yakoranye kiriya gikorwa bamwe bamutwamiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 4 =

Previous Post

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby'ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.