Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa kuko atazi icyo isobanura, kandi ko nta mbabazi asaba abamutwamye bavuga ko yabatengushye kuko yaririmbye indirimbo y’ubusambanyi, kuko atari cyo yabikoreye.
Indirimbo Po Pom y’umuhanzi Bruce Melodie yakoranye n’abarimo Diamond iri no mu zigezweho muri iki gihe, ikimara kujya hanze mu minsi ishize, Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana Theo Bosebabireba, yagaragaye mu mashusho ayiririmba.
Ni ibintu byatunguye benshi kubona uyu muhanzi uzwiho kuririmba indirimbo z’Imama, asubiramo iyi y’isi, bamwe banavuga ko ivuga ku busambanyi.
Mu kiganiro Theo Bosebabireba yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi TV, yavuze ko abasamiye hejuru ariya mashusho yagaragaye aririmbamo iyi ndirimbo, bagahita bamwitirira ko yamamaje ubusambanyi, bamuhoye ubusa, kuko yasubiyemo iriya ndirimbo ‘Pom Pom’ atazi ko ari iy’ubusambanyi.
Ati “Kuko ntabwo nzi ngo Pom Pom aho ihuriye no kuba ari ubusambanyi, ntabyo njye nzi. Nanjye nkibona indirimbo nayisamiye hejuru, nk’uko bansamye nanjye.”
Theo Bosebabireba avuga ko asanzwe akunda umuziki, ku buryo ntacyamubuza gushyigikira cyangwa kumva igihangano cya buri muhanzi, atitaye ku wo ari we cyangwa ibyo aririmbamo.
Avuga ko asanzwe yikundira umuhanzi Bruce Melodie, ku buryo kuririmba iriya ndirimbo ye ntawe bikuye gutungura.
Avuga ko we asanzwe yumva n’izindi ndirimbo ziri mu zindi ndimi, aba atanumva ubutumwa buzirimo, ariko ko bitamubuza kuzikunda.
Ati “Njye nta rurimi rw’abazungu nzi, ariko numva indirimbo ya Celine Dion ikarangira. Mbabarira umbwire mba numvisemo iki? […]”
Avuga ko ubwo yaririmbaga iriya ndirimbo Pom Pom, yumvaga ari gushyigikira umuhanzi w’Umunyarwanda mugenzi we, byumwihariko Bruce Melodie asanzwe akunda.
Ati “Numvaga ndi gushyigikira umuhanzi nyarwanda bita Bruce Melodie nkanabarangira nti ‘mujye kubishaka’ umunota utarashira nti mujye kumva iyi ndirimbo ndumva iryoshye.”
The Bosebabireba avuga ko yatunguwe no kuba abantu baramututse, kandi batatutse nyiri kuyiririmba, kandi ko yumva ntacyo yishinja.
Ati “Njye umutima nabikoranye, ntabwo wari umutima wo gukora icyaha […] urukundo nkunda umuziki, nta mbabazi nasabira biriya bintu. Nta cyaha njye nakoze.”
Theo Bosebabire asaba abantu kuva mu mitekerereze iciriritse, bagashyira imbere urukundo rwo gushyigikirana na we yakoranye kiriya gikorwa bamwe bamutwamiye.
RADIOTV10










