Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera ibyemezo by’umusifuzi bitanyuze bamwe mu bakinnyi.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Abakuru b’Ibihugu, abayobozi mu mupira w’amaguru ndetse n’abafite amazina azwi muri ruhago.
Perezida Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino aho yari muri sitade yitiriwe Prince Moulay Abdellah iri i Rabat mu Murwa Mukuru wa Morocco.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko “Muri iri joro, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika hagati ya Morocco na Senegal, aho Senegal yegukanye igikombe cya kabiri cya AFCON.”
Nyuma y’uyu mukino kandi, Perezida Kagame yashimiye ikipe y’Igihugu ya Senegal ku bwo kwegukana iki Gikombe cya Afurika cya 2025.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira cyane Lions de la Teranga ku ntsinzi yabo ikwiye ya AFCON, intsinzi ishimishije igaragaza kwihangana, ubumwe, n’ubuhanga. Ndashimira kandi Maroc ku bw’uburyo yitwaye neza muri iri rushanwa ryateguwe neza kandi ndabashimira uburyo batwakiriye neza.”
Perezida Kagame yarebye uyu mukino ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego za Siporo mu Rwanda, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Morocco, Amb. Shakilla Umutoni
Umukuru w’u Rwanda kandi yagaragaye aramukanya n’abayobozi ba ruhago, barimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino n’uw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe.
Uyu mukino warangiye ikipe ya Senegal itwaye igikombe ku gitego 1-0, wabayemo imvururu aho wari uri mu minota ya nyuma umusifuzi wawusifuye Umunyekongo Jean-Jacques Ndala, yahaye penalitiki ikipe y’Igihugu ya Morocco, nyuma yo kwanga igitego cya Senegal, bigatuma abakinnyi b’Ikipe y’iki Gihugu bashaka guhita bareka kuwukina.
Bamwe banavuye mu kibuga basubira mu rwambariro, ariko baza kukigarukamo, bemera ko haterwa Penaliti yatewe n’umukinnyi Brahim Díaz, ariko umupira umunyezamu wa Senegal akawufata.
Iminota 90’ yarangiye bikiri ubusa ku busa, hongerwaho iminota 30’, ikipe ya Senegal iza kubona igitego ku munota wa 94’ cyatsinzwe na Pape Gueye, ari na cyo cyakiranuye amakipe y’Ibihugu byombi.







RADIOTV10











