• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera ibyemezo by’umusifuzi bitanyuze bamwe mu bakinnyi.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Abakuru b’Ibihugu, abayobozi mu mupira w’amaguru ndetse n’abafite amazina azwi muri ruhago.

Perezida Paul Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye uyu mukino aho yari muri sitade yitiriwe Prince Moulay Abdellah iri i Rabat mu Murwa Mukuru wa Morocco.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko “Muri iri joro, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika hagati ya Morocco na Senegal, aho Senegal yegukanye igikombe cya kabiri cya AFCON.”

Nyuma y’uyu mukino kandi, Perezida Kagame yashimiye ikipe y’Igihugu ya Senegal ku bwo kwegukana iki Gikombe cya Afurika cya 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira cyane Lions de la Teranga ku ntsinzi yabo ikwiye ya AFCON, intsinzi ishimishije igaragaza kwihangana, ubumwe, n’ubuhanga. Ndashimira kandi Maroc ku bw’uburyo yitwaye neza muri iri rushanwa ryateguwe neza kandi ndabashimira uburyo batwakiriye neza.”

Perezida Kagame yarebye uyu mukino ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego za Siporo mu Rwanda, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Morocco, Amb. Shakilla Umutoni

Umukuru w’u Rwanda kandi yagaragaye aramukanya n’abayobozi ba ruhago, barimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino n’uw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Senegal itwaye igikombe ku gitego 1-0, wabayemo imvururu aho wari uri mu minota ya nyuma umusifuzi wawusifuye Umunyekongo Jean-Jacques Ndala, yahaye penalitiki ikipe y’Igihugu ya Morocco, nyuma yo kwanga igitego cya Senegal, bigatuma abakinnyi b’Ikipe y’iki Gihugu bashaka guhita bareka kuwukina.

Bamwe banavuye mu kibuga basubira mu rwambariro, ariko baza kukigarukamo, bemera ko haterwa Penaliti yatewe n’umukinnyi Brahim Díaz, ariko umupira umunyezamu wa Senegal akawufata.

Iminota 90’ yarangiye bikiri ubusa ku busa, hongerwaho iminota 30’, ikipe ya Senegal iza kubona igitego ku munota wa 94’ cyatsinzwe na Pape Gueye, ari na cyo cyakiranuye amakipe y’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame yarebye uyu mupira

Yari kumwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS

Yanahuye n’abarimo Perezida wa FIFA n’uwa CAF

Umukino warangiye Senegal itwaye Igikombe cyabaye icya kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 15 =

Previous Post

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Next Post

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.