Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari igihuha, yabusibye nyuma y’uko habayeho ibiganiro bitoroshye.
Umuhanzi Bruce Melodie uherutse kuririmba mu gitaramo The Nu Year Groove cyabaye tariki 01 Mutarama 2026, kuri uyu wa Mbere yashyize hanze amakuru ko afitanye na The Ben ibitaramo bizazenguruka Igihugu mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Nyuma y’aya makuru, umuhanzi The Ben na we yaje ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ari ibihuha [Fake News], ibintu byateye urujijo benshi.
Gusa ubu butumwa bwaje kuburirwa irengero, nyuma yuko busibwe n’uyu muhanzi, wabikoze nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.
Amakuru avuga ko nyuma yuko The Ben avuze ko ariya makuru ari igihuha, hahise hatangira gukorwa ibiganiro bigamije kutayobya abantu, kuri ibi bitaramo biteganyijwe, dore ko aba bahanzi bazabikora banyuranyaga.
Inzu ya 1:55 AM isanzwe ireberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie, bivugwa ko ari yo yafashe iya mbere mu kuyobora ibi biganiro byamaze umwanya munini, bikarangira The Ben asibye buriya butumwa.
Mu mpera z’umwaka ushize, havuzwe umushinga w’imikoranire hagati ya Bruce Melodie na The Ben bamaze igihe bahanganishwa n’abakunzi babo, aho iyi mikoranire ivugwa ko irimo n’ibi bitaramo bizatangira muri Kamena uyu mwaka.
Bivugwa kandi ko iyi mikoranire ari na yo yatumye umuhanzi Bruce Melodie aririmba mu gitaramo cyateguwe na The Ben cyabaye ku Bunani, cyasize impaka ari ndende, aho abakunzi b’aba bahanzi bombi, buri ruhande rwikomangaga mu gatuza ruvuga ko umuhanzi wabo yahacanye umucyo kurusha undi.
Amakuru avuga ko Bruce Melodie yaririmbye muri kiriya gitaramo cya The Ben, nta faranga yishyuwe, ariko na we akazitabira ibyo bitaramo bizazenguruka Igihugu mu mpeshyi y’uyu mwaka.
RADIOTV10











