• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

radiotv10by radiotv10
20/01/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari igihuha, yabusibye nyuma y’uko habayeho ibiganiro bitoroshye.

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse kuririmba mu gitaramo The Nu Year Groove cyabaye tariki 01 Mutarama 2026, kuri uyu wa Mbere yashyize hanze amakuru ko afitanye na The Ben ibitaramo bizazenguruka Igihugu mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Nyuma y’aya makuru, umuhanzi The Ben na we yaje ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko ari ibihuha [Fake News], ibintu byateye urujijo benshi.

Gusa ubu butumwa bwaje kuburirwa irengero, nyuma yuko busibwe n’uyu muhanzi, wabikoze nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.

Amakuru avuga ko nyuma yuko The Ben avuze ko ariya makuru ari igihuha, hahise hatangira gukorwa ibiganiro bigamije kutayobya abantu, kuri ibi bitaramo biteganyijwe, dore ko aba bahanzi bazabikora banyuranyaga.

Inzu ya 1:55 AM isanzwe ireberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie, bivugwa ko ari yo yafashe iya mbere mu kuyobora ibi biganiro byamaze umwanya munini, bikarangira The Ben asibye buriya butumwa.

Mu mpera z’umwaka ushize, havuzwe umushinga w’imikoranire hagati ya Bruce Melodie na The Ben bamaze igihe bahanganishwa n’abakunzi babo, aho iyi mikoranire ivugwa ko irimo n’ibi bitaramo bizatangira muri Kamena uyu mwaka.

Bivugwa kandi ko iyi mikoranire ari na yo yatumye umuhanzi Bruce Melodie aririmba mu gitaramo cyateguwe na The Ben cyabaye ku Bunani, cyasize impaka ari ndende, aho abakunzi b’aba bahanzi bombi, buri ruhande rwikomangaga mu gatuza ruvuga ko umuhanzi wabo yahacanye umucyo kurusha undi.

Amakuru avuga ko Bruce Melodie yaririmbye muri kiriya gitaramo cya The Ben, nta faranga yishyuwe, ariko na we akazitabira ibyo bitaramo bizazenguruka Igihugu mu mpeshyi y’uyu mwaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 8 =

Previous Post

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Next Post

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.