Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

radiotv10by radiotv10
21/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe k’ibihumbi 115 by’ama-Euro (Miliyoni 195 Frw), ndetse n’ikibanza kiri ahantu heza i Dakar, kuri buri mukinnyi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2026, cyabimburiwe n’umutambagiro wakozwe n’abakinnyi b’ikipe ya Senegal bakoreye i Dakar mu Murwa Mukuru w’Igihugu, bagiye bagaragarizwa urukundo rwinshi.

Mu bihembo Perezida Bassirou Diomaye yageneye iyi kipe y’Igihugu, birimo ibigenewe muri mukinnyi, buri mukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri kiriya Gihugu cya Senegal, ndetse na buri mukozi wa Minisiteri ya Siporo, bari kumwe n’iyi kipe muri Maroc.

Buri mukinnyi azahembwa €115,000 (Miliyoni 196 Frw) ndetse n’ubutaka bufite ubuso bwa m² 1,500 mu gace kameze neza i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal.

Naho buri mukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal wari kumwe n’ikipe muri iki Gikombe cya Afurika, azahabwa €75,000 (Miliyoni 128 Frw) ndetse n’ubutaka bufite ubuso bwa 1,000 m² na bo muri kariya gace.

Naho €465,000 ndetse n’ibibanza, bizahabwa abakozi bose ba Minisiteri ya Siporo muri Senegal bari baherekeje ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Bassirou Diomaye yashimiye byumwihariko umukinnyi Sadio Mane wagaragaje umuhate n’ubutwari, byumwihariko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika, aho ari we wasubije mu kibuga abakinnyi bari bakivuyemo nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’umusifuzi, ibintu byaje gutuma iyi kipe y’Igihugu idaterwa mpaga, bikarangira inegukanye iki Gikombe.

Perezida Bassirou Diomaye yakiriye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − five =

Previous Post

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Next Post

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Related Posts

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

by radiotv10
20/01/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC,...

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

IZIHERUKA

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika
MU RWANDA

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.