• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

radiotv10by radiotv10
21/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe k’ibihumbi 115 by’ama-Euro (Miliyoni 195 Frw), ndetse n’ikibanza kiri ahantu heza i Dakar, kuri buri mukinnyi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2026, cyabimburiwe n’umutambagiro wakozwe n’abakinnyi b’ikipe ya Senegal bakoreye i Dakar mu Murwa Mukuru w’Igihugu, bagiye bagaragarizwa urukundo rwinshi.

Mu bihembo Perezida Bassirou Diomaye yageneye iyi kipe y’Igihugu, birimo ibigenewe muri mukinnyi, buri mukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri kiriya Gihugu cya Senegal, ndetse na buri mukozi wa Minisiteri ya Siporo, bari kumwe n’iyi kipe muri Maroc.

Buri mukinnyi azahembwa €115,000 (Miliyoni 196 Frw) ndetse n’ubutaka bufite ubuso bwa m² 1,500 mu gace kameze neza i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal.

Naho buri mukozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal wari kumwe n’ikipe muri iki Gikombe cya Afurika, azahabwa €75,000 (Miliyoni 128 Frw) ndetse n’ubutaka bufite ubuso bwa 1,000 m² na bo muri kariya gace.

Naho €465,000 ndetse n’ibibanza, bizahabwa abakozi bose ba Minisiteri ya Siporo muri Senegal bari baherekeje ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Bassirou Diomaye yashimiye byumwihariko umukinnyi Sadio Mane wagaragaje umuhate n’ubutwari, byumwihariko ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika, aho ari we wasubije mu kibuga abakinnyi bari bakivuyemo nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’umusifuzi, ibintu byaje gutuma iyi kipe y’Igihugu idaterwa mpaga, bikarangira inegukanye iki Gikombe.

Perezida Bassirou Diomaye yakiriye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Next Post

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.