Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera ntibuhane ababufatirwamo mu gihe bababushyikirije, ahubwo bugahita bubarekura, bakavuga ko bibwenyegeza.
Bamwe muri abo baturage bo mu Murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro bavuga ko barembejwe n’ubujura bw’imyaka mu mirima n’amatungo mu biraro, udasize no gutoborerwa inzu; mbese bakagaragaza ko abo bajura nta cyo banyuraho.
Hakizimana Damascene ati “Iyo ugahinze munsi y’urugo haba agatoki baragatwara, wahinga utugori, utujumba, byose bakajyana.”
Musabyimana Etienne ati “N’amatungo yose bakaza bakazitura, bakayajyana bakabaga.”
Uwimana Fidele ati “Njye nihereyeho, nta mezi atatu ashize baraje bajyana intama zanjye eshanu zirabura burundu. Biriya byansubije inyuma; akadeni nari nafashe ngo nzakishyura ngurishijeho itungo rimwe ryananiye kuryishyura, biba ngombwa ko ngurisha akarima.”
Uretse aba baturage bo mu murenge wa Kigeyo, ariko hirya gato mu murenge wa Kivumu naho ngo ubujura ntibwasigaye inyuma, kuko ngo ibyo bisambo nta munota bipfusha ubusa, nk’uko Habinshuti François Xavier wo mu kagari ka Bunyoni muri uyu murenge wa Kivumu abivuga.
Habinshuti François Xavier yagize ati “Iyo mvuye aha isaha imwe, nsanga ibyari mu nzu byose babyikoreye.”
Muri rusange, aba baturage bo muri iyi mirenge bahuriza ku kuba ibi bisambo ngo bidahanwa nk’uko bikwiye mu gihe bishyikirijwe ubuyobozi, maze ngo bigatiza umurindi ubwo bujura.
Musabyimana Etienne ati “N’abo dufashe tubageza ku buyobozi barangiza bakabareka, ubwo uwaririwe itungo akaviramo aho.”
Hakizimana Damascene ati “Ubuyobozi ni bwo bworora ibisambo, kuko iyo bamurekuye arakubwira ngo ejo nzagaruka. Icyiza, niba umufashe uba ukwiye kumuhanira aho umufatiye mu cyuho n’abandi bakareberaho bagatinya imyaka y’abandi, ariko ngo niba umuhannye, ngo ubuyobozi ntibubyemera.”
Uwimana Fidele ati “Leta nibikurikirane iturenganure, bajye babajyana hirya iyo aho tutababona, kandi bamaze kutwangiriza imyaka.”
Cyokora ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro busobanura ko hari abaturage benshi bataramenya ko ubujura ari icyaha nk’ibindi, ku buryo uwo bagifatiyemo baba bagomba kumutangira ikirego kugira ngo, nihamwa n’icyaha, agihanirwe, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, abisobanura.
Uwizeyimana Emmanuel ati “No mu nteko z’abaturage barabitubwira, ariko ubona hakiri icyuho mu gutanga ibirego muri RIB kugira ngo bakurikiranwe. Ni yo mpamvu nshishikariza abaturage bose kujya batanga ibirego mu gihe bafite ibimenyetso by’ababibye.”
N’ubwo ingingo y’umutekano muri rusange idahwema kuza ku isonga mu byizewe n’Abanyarwanda, nk’uko bigaragara muri raporo zisohoka buri mwaka z’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), raporo iheruka yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2025 igaragaza ko muri rusange umutekano wasubiye inyuma uva kuri 93.82% mu mwaka wa 2024 ujya kuri 90.02% muri 2025, akenshi ugasanga bituruka ku bujura nk’ubu bw’imyaka n’amatungo y’abaturage budasiba kwiyongera mu bice bitandukanye.




Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









