• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

radiotv10by radiotv10
23/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu mu Gisirikare, kubera amashusho yafashe abasirikare yari ayoboye ku rugamba ubwo bari mu bwato, akasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Capitaine de corvette Buba Ambwa Jean Dénis, wari Komonda w’agategenyo w’abasirikare barwanira mu mazi mu Kiyaga cya Albert, yakatiwe iki gihano kuri uyu wa 21 Mutarama 2026 ahamijwe icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare.

Amashusho yatumye uyu musirikare akatirwa gufungwa imyaka 20, yayafashe ubwo yari ayoboye abo basirikare bari mu bikorwa byo guhashya umutwe w’inyeshyamba wa CRP wa Thomas Lubanga muri Ituri.

Ku ya 8 Ukwakira 2025, Capitaine Buba Ambwa yayoboye itsinda ry’abasirikare bari mu bwato bunini bugana ku nkombe za Nyambamba, i Kasenyi, kugira ngo barwane n’inyeshyamba z’uyu mutwe wa CRP.

Ubwo bari muri icyo gikorwa, uyu musirikare yafashe amashusho ye n’abasirikare yari ayoboye akoresheje telefoni ye, arangije ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa kigiza icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya gisirikare mu gihe cy’intambara.

Nyuma y’isesengura ry’Urukiko, rwasanze uyu musirikare ahamwa n’icyaha, rutegeka ko yirukanwa burundu mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), runavuga ko iki gihano ari uburyo bwo gutanga urugero rwo kwihanangiriza undi musirikare wese wahirahira gukora nka biriya. Gusa uruhande rw’uregwa rwamaze kujuririra iki cyemezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − two =

Previous Post

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Next Post

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.