Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu buryo bwo kwikemurira ibibazo nk’Abanyarwanda ndetse no kwiyubakira Igihugu, bityo ko ukwiye kubabera inzira yo kwishakamo ibisubizo.

Ni Umuganda wo gukora umuhanda uturuka mu mujyi wa Kayonza ukerekeza ahitwa Giperefe, mu Kagari ka Kahi mu Mudugudu wa Nyamiyaga. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, Hategekimana Fred, arasobanura ko kuba uyu muhanda warangiritse byabangamiraga ubworozi n’ubuhinzi bikorerwa muri aka gace.

Ati “Wari umuhanda wangiritse cyane ku buryo byabonekeraga buri wese. Ariko nanone ku bufatanye n’abaturage n’ubuyobozi bwite bwa Leta twiyemeje kuwukorera umuganda. Warabangamiye cyane kuko umukamo uturuka hano, nk’igice cy’ubuhinzi n’ubworozi, yaba umukamo n’umusaruro ukomoka ku buhinzi, kugira ngo bigere ku isoko wabonaga ko bigorana cyane.”

Bamwe mu baturage banavuga ko, usibye kuba uyu muhanda watumaga umusaruro n’umukamo bigera ku masoko mu buryo bugoranye, mu gihe cy’imvura ibinyabiziga byahangirikaga.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gahini mu gusana uyu muhanda, yabahaye intashyo z’Umukuru w’Igihugu, anibutsa abaturage ko umuganda ari kimwe mu buryo Abanyarwanda bakoresha bwo kwishakamo ibisubizo.

Ati: “Igikorwa cy’umuganda ni uburyo bumwe Abanyarwanda twabonye bwo kwikemurira ibibazo, tukishakamo ibisubizo nk’intore ziyubaha. Iyo dukoze umuhanda nk’uyu tuba tubyikoreye tudategereje ko abandi bazaza kubidukorera. Ni yo mpamvu imbaraga zacu zose tuzazikoresha kugira ngo twubake iki Gihugu dufatanije.”

Minisitiri w’Intebe yibukije kandi ko umuganda ari kimwe mu biranga ubutwari bukomoka ku Ntwari z’Igihugu.

Ati “Ibi dukoze hano ni igikorwa cy’ubutwari. Iyo dukoze nk’ibi, twibuka ziriya Ntwari zacu, ruriya rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rwitanze rugatanga n’amaraso yarwo, byari ukugira ngo natwe tube twakwishakamo ibisubizo nk’ibi, dutere imbere bituvuyemo.”

Ni umuhanda uhuza Umurenge wa Gahini na Giperefe, ufite uburebure bwa kilometero 36, muri zo kilometero 19 zari zarangiritse.

Minisitiri w’Intebe yakoranye umuganda n’abaturage b’i Kayonza

Yabibukie ko Umuganda ukwiye kubabera inzira yo kwikemurira ibibazo badategereje abandi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 8 =