Mu biganiro byongeye kubera i Doha muri Qatar, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, bashyize umukono ku masezerano asaba impande zombi guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge, ndetse ingabo za MONUSCO zihabwa inshingano zo kujya mu Mujyi wa Uvira uherutse kurekurwa na AFC/M23.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026, ni umushinga watanzwe n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari.
Aya masezerano yashyizwe umukono nyuma y’ibiganiro byabaye bigamije gusuzumira hamwe uko hubahirizwa umwanzuro wo guhagarika intambara hagati y’impande zombi.
Impande zombi zongeye kwemeza ko zishyigikiye agahenge kemerejwe  i Doha, nk’uko biteganywa n’amasezerano yashyizweho umukono ku ya 15 Ugushyingo 2025, kandi zivuga ko zashyize mu bikorwa inshingano zose zikubiye muri ayo masezerano mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’indorerezi, Repubulika ya Togo nk’umuhuza washyizweho n’uyu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari.
Muri iyi nama yasuzumiwemo kandi intambwe ziri guterwa ndetse n’uburyo bushya bwafasha kubona umuti w’ibibazo, abayitabiriye bashimangiye ko hakenewe gushyirwa mu bikorwa ingamba zihamye zo kugenzura, no gusangizanya amakuru mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro.
Abitabiriye iyi nama basuzumye gahunda za MONUSCO n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zemejwe, bongera kwemeza ko biyemeje gushyigikira no koroshya akazi kabo kugira ngo ubutumwa bugere ku ntego.
Banahaye MONUSCO inshingano yo kohereza ingabo za mbere mu mujyi wa Uvira kugira ngo zikurikirane ihagarikwa ry’imirwano mu minsi iri imbere, mu gihe hashyizweho uburyo bw’itumanaho bukenewe kugira ngo akazi k’ubwo butumwa kagende neza hakurikijwe ubwo buryo.
Bashingiye kuri ibi biganiro, ababyitabiriye bemeranyijwe ku ngamba zigomba gukurikiraho zo gushimangira imikorere y’izi nzira no gukomeza inama mu buryo buhoraho.

RADIOTV10










