Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Undi mwarimu yahisemo gusezera ku kazi aho kwikingiza

radiotv10by radiotv10
30/12/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: Undi mwarimu yahisemo gusezera ku kazi aho kwikingiza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wo mu ishuri ryisumbiye riherereye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, yandikiye ubuyobozi bw’Akarere asezera ku kazi kuko adashobora kwikingiza COVID-19 bitewe n’imyemerere n’imyumvire bye.

Ibaruwa y’uyu mwarimu witwa Ngabonziza Innocent, yanditswe kuri uyu wa Gatatu tarik 29 Ukuboza 2021, yavuze ko ayanditse ashaka gusezera.

Iyi baruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere, yatangiye agira ati “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe gusezera akazi k’uburezi.”

Akomeza agira ati “Muri macye nari nsanzwe ndi umurezi ku ishuri ryisumbuye rwa G.S Kabiza ho mu Murenge wa Nyamyumba. Bitewe n’imyizerere yanjye ku giti cyanjye ku bwo kubaha umutimanama wanjye n’icyo ijambo ry’Imana rivuga, sinemera kwiteza urukindo rwa COVID-19. Bityo rero nsezeye akazi kuko ntawemerewe kubana n’abanyeshuri atarakingiwe.”

Uyu mwarimu asezeye nyuma y’icyumweru kimwe hari undi wo mu Karere ka Karongi na we wasezeye avuga ko na we adashobora kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

Muri iyi baruwa yanditswe tariki 22 Ukuboza 2021, uyu mwarimu witwa Mutuyimana Zibie, agira ati “Ku mpamvu zo kumvira umutimanama wanjye Uwiteka Imana inyoboreramo nkaba ntarikingiza nshingiye ku myanzuro y’Inama y’Abayobozi ivuga ko umuntu utarikingije atemerewe kujya mu kazi, nifuje gusezera kugira ngo ntabangamira uburenganzira bw’abo tubana buri munsi mu kazi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wasuye Akarere ka Rubavu ahavugwa bamwe mu baturage banze kwikingiza, yabahaye nyirantarengwa ko batagomba kurenza tariki 31 Ukuboza 2021 batarikingiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 4 =

Previous Post

Rubavu: Gatabazi yasabye abanze kwikingiza gusoza 2021 barabikoze, bo bati “Ntitubyiteguye”

Next Post

Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Related Posts

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko muri uyu mwaka wa 2025, ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi zageze kuri 85% zivuye munsi ya...

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

by radiotv10
16/09/2025
0

For many years, cash was the main way people in Rwanda paid for goods and services. From small shops in...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

IZIHERUKA

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere
IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

by radiotv10
16/09/2025
0

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

16/09/2025
Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

16/09/2025
Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Kabeza: Akabari kitwa Wakanda kafashwe n’inkongi idasanzwe karashya karakongoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe intambwe ishimishije mu kugeza amashanyarari ku Baturarwanda mu myaka 25 hanateguzwa ibyiza imbere

Digital Money: Is cash in hands slowly dying in Rwanda?

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.