Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO), bwatangaje ko bwiteguye gushyigikira imyanzuro mishya yo guhagarika imirwano muri kariya gace.
Ibi bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze na MONUSCO kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gashyantare 2026 nyuma y’umunsi umwe i Doha muri Qatar hongeye kubera ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imyanzuro yavuye muri ibi biganiro, harimo isaba MONUSCO kugira uruhare mu kubahiriza agahenge, ndetse no kohereza ingabo mu mujyi wa Uvira uherutse kurekurwa na AFC/M23.
Iri tangazo ryashyizwe hanze na MONUSCO, rivuga ko Ingabo zayoo ziteguye gufata ingamba zifatika zo gushyigikira irangira ry’imirwano mu burasirazuba bwa DRC.
Ubuyobozi bw’ubu butumwa buvuga ko “amasezerano yashyizweho umukono” ari ingenzi cyane mu gaharika imirwano, ndetse no kuzana amahoro.
Ibi kandi bibaye nyuma yuko hafashwe umwanzuro ko MONUSCO ikomeza gutanga ubufasha bwayo mu bya tekiniki n’ibikoresho, wafashwe hashingiwe ku mwanzuro wa 2808 w’Inama y’Umutekano.
Iyi nkunga izashyirwa ahanini ku buryo bwa Expanded Joint Verification Mechanism Plus (EJVM+), bigenzurwa n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).
Vivian van de Perre, Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, yashimangiye ko Minisiteri y’Ingabo muri DRC imaze kongera imbaraga mu myiteguro yayo y’imbere muri iki cyiciro gishya.
Yagize ati “Ingabo ziri mu butumwa ziteguye kugira uruhare mu buryo burambye kandi bujyanye n’igihe, kanzi zikabikora zubaha ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.”
Uretse uruhare rwa Qatar nk’umuhuza, MONUSCO yemeye uruhare ruhuriweho rw’Imiryango mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu binyuranye, nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Doha, kimwe n’indi miryango nka SADC, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na ICGLR.
RADIOTV10










