Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gusaba urubyiruko kwirinda gukoresha imvugo ‘gutwika’ cyangwa ngo ‘hahiye’, arwibutsa ko ibi byombi bifite igisobanuro kibi mu mateka y’Abanyarwanda.
Dr Bizimana n’ubundi yari yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, aho yagaragazaga imvugo zidakwiye gukoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, aho yari yagarutse kuri izi ziharajwe na rumwe mu rubyiruko.
Yari yavuze ko akenshi izi mvugo zikoreshwa iyo umuhanzi yashyize hanze igihangano cyiza cyangwa agayiye gukora igitaramo.
Yari yagize ati “Umuhanzi uzwi w’igihangange, bajya kuririmba, ijambo bakoresha ngo ‘yatwitse’, ‘ejo hazashya’ […] gutwika muzi ibyo ari byo buriya? Cyane cyane mu Rwanda?”
Dr Bizimana yavuze ko Abanyarwanda bariho mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazi ibyabaye, bashobora kumva iyi mvugo ikabatera ihahamuka, kuko bimwe mu bikorwa bibi byakorerwaga Abatutsi muri ibyo bihe, birimo no kubatwikira.
Ati “Njyewe nari muto nakuze mbibona, ariko umuntu nka ‘Ngarambe’ (Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta z’Ishimwe) watwikiwe agahunga […] gutwika hari abo bishobora guhita bihahamura pe. Iyo uvuze ngo umuhanzi w’Umuhanga ngo yatwitse, gutwika ni ukujya kwica, ni ukujya gutwika ingo z’Abatutsi. Ni cyo bivuze mu mateka y’u Rwanda, ntabwo iryo jambo rishobora kuba ryiza pe.”
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga agendeye kuri ubu butumwa bw’impanuro bwatanzwe na Minisitiri Dr Bizimana, yavuze ko iyi mvugo ntacyo itwaye, yari akwiye kureka ngo urubyiruko rukayikoresha.
Mu kumusubiza, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gashyantare 2026, Dr Bizimana yatunguwe n’ibi byatangajwe n’uyu muntu, avuga ko adakwiye guterera iyo ngo areke u Rwanda rw’ejo rukomeze kuyoba.
Ati “Ureruye uti Gutwika ntacyo bitwaye nimbireke bivugwe gutyo mu mwanya w’igitaramo???? Have have sinkwifurije kuzahura nabyo nta n’undi muntu wese nabyifuriza. Gutwika no gutwikirwa ni bibi, ni icyaha ntibishobora na rimwe kuba byiza.”
Minisitiri Bizimana yakomeje agira inama uyu muntu, ati “Uzegere abakuru tukubwire aho gutwika byagejeje u Rwanda. Nimukoreshe ijambo igitaramo ni cyo kinyarwanda gikwiye.”
Yavuze ko atabujije urubyiruko gukoresha imvugo zijyanye n’igihe cyarwo, ariko rukwiye kwirinda izaza kwangiza ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa kugira abo zikomeretsa.
Ati “Ese mwashatse izo “styles” mu kinyarwanda gikwiye kandi ko bishoboka? Kuki icyongereza n’igifransa mutacyangiza mukumva ko ikinyarwanda cyo kigomba kwangizwa? Oya rwose.”
Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari wabaye tariki 01 Gashyantare, byajyanye n’ubukangurambaga bugamije kunoza imikoreshereze iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda, byumwihariko mu rubyiruko.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ni kenshi akunze kugira inama urubyiruko gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, rukirinda gukoresha imvugo zitaboneye.
RADIOTV10










