• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

radiotv10by radiotv10
05/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bahuriye na Patrick Muyaya-Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC i Washington bakamubwira ko bari inyuma y’ubutegetsi bw’iki Gihugu, ko bari bakwiye gusura ibice bigenzurwa n’abarwanyi bwanirira leta ya Congo, bakirebera ibihabera.

Ni nyuma yuko Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaje yahuye n’aba Banyekongo, bahuriye i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muyaya wagaragaje ibyo yavuze ko byavuzwe n’aba Banyekongo bo mu muryango w’Abanyamulenge, yavuze ko ngo bamaganye umutwe wa wa M23 ngo ufashwa n’u Rwanda.

Yatangaje kandi ko ngo bavuze ko “bamwe mu bandimwe bacu bajyanwe n’Ingabo z’u Rwanda ku mbaraga, bahatiwe kuva muri Uvira.”

Muyaya kandi yavuze ko aba Banyekongo bashimye Perezida wabo Tshisekedi na Guverinoma y’Igihugu cyabo, ngo kuba babasha guhangana n’ibibazo bicyugarije.

Muyaya wavuze ko ibi aba Banyekongo b’Abanyamulenge babivugiye mu kiganiro bagiranye cy’isaha i Washington, yavuze ko abashimira ku bwo gukunda Igihugu n’imbaraga zabo mu guhangana n’ibibazo bicyugarije.

Ni mu gihe kuva cyera Abanyekongo b’Abanyamulenge, bagiye bakorerwa ibikorwa bibi n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, n’ubu bigikomeje gukorwa ku bufatanye bwa FARDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, asubiza ku butumwa bwanditswe na Muyaya wanagaragaje amafoto ari kuganira na bariya Banyekongo, yabagiriye inama ko byaba byiza bigereye muri Congo bakirebera ibiri kuberayo.

Yagize ati “Inama yatangajwe mu itangazamakuru mu ruganiriro rwiza i Washington, ni byiza, ariko gusura ibice bigenzurwa n’abahuzamugambi FARDC-FDLR-Wazalendo-FDNB [ingabo z’u Burundi], byaba byiza kurushaho.”

Abanyekongo b’Abanyamulenge bari mu bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’abasanzwe bafasha FARDC mu rugamba ihanganyemo na AFC/M23, aho bakomeje kugirirwa nabi, bamwe bakicwa, abandi bagasahurwa n’abatwikirwa inzu zabo ku manywa y’ihangu.

Minisitiri Nduhungirehe
Patrick Muyaya ubwo yaganiraga n’aba Banyekongo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

Next Post

Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubundi Abanyarwanda n’Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

Ubundi Abanyarwanda n'Abarundi batwitaga impanga- Perezida Kagame yagarutse ku mahitamo mabi u Burundi bwakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.