• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umukwabu wo gushakisha abanyarugomo n’abajura wasize hafashwe abarenga 10 barimo abana bataye ishuri

radiotv10by radiotv10
05/02/2026
in MU RWANDA
0
Umukwabu wo gushakisha abanyarugomo n’abajura wasize hafashwe abarenga 10 barimo abana bataye ishuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umukwabu wo gushaka abakekwaho ibikorwa by’urugomo n’ubujura wakozwe mu isantere y’ubucuruzi ya Kinini mu Kagari ka Rwesera mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, wafatiwemo abantu 12 barimo abana batandatu bavuye mu ishuri.

Ni umukwabu wakozwe muri iyi santere iri mu Mudugudu wa Mutuza muri kariya Kagari ka Rwesero, nyuma yuko hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abiganjemo abana bataye ishuri.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’inzego z’Ibanze, iz’umutekano n’abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko barembejwe n’ibi bikorwa bibi bikorwa n’aba bana.

Bamwe muri aba bafashwe, barimo abana bataye ishuri, bakishora muri izi ngeso mbi z’ubujura bakoraga burimo ubw’amatungo magufi ndetse n’ibikoresho byo mu nzu.

Umwe mu baturage bo muri aka gace avuga ko n’ikigo cy’ishuri cya APEKA Complex na cyo cyahoraga gitaka ubujura bw’ibikoresho.

Ati “Bahoraga bataka kwibwa no kwangirizwa bimwe mu bikoresho ntibamenye ababikora, abo bana bafashwe bemeye ko ari bo babikoraga.”

Aba baturage bavuga ko aba bana bakwiye kubanza kuganirizwa, kugira ngo hamenyekane n’abakorana na bo, kuko ibyo bibaga babigurishaga n’abandi.

Undi ati “bishoboka ko hari ababatuma ibyibano bakabaha udufaranga tw’intica ntikize, byose bimenyekane kuko abamaze iminsi bataka kwibwa ni benshi.”

Mukamusabyimana Marie Jeanne uyobora Umurenge wa Kagano, yavuze ko uyu mukwabu wakozwe hagamijwe gushakisha bariya bana bataye ishuri bakishora mu ngeso mbi, kandi ko bizakomeza gukorwa.

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi kimwe n’ababyeyi bafite inshingano zo gukurikirana ko abana bose bari mu ishuri, abataririmo bagakurikiranwa kugira ngo hamenyekane ibyo barimo.

Ati “Ahantu hose tuba tugomba kuhagera, tugakurikirana umwana wese uri hanze, utari mu ishuri yari ari mu kigero cyo kwiga akarisubizwamo.

Yavuze kandi ko aba bafatiwe mu ngeso mbi, bagiye kuganirizwa kugira ngo hamenyekane impamvu yari yabibateye, ubundi bakazasubizwamo kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Abayobozi batatu mu Karere ka Rubavu banditse basezera ku mpamvu zabo bwite

Next Post

Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

Hari abatangiriye nk’aho turi cyangwa nyuma yaho-Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko baremwe nk’abo bafatiraho ingero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.